Minisitiri w’ubuzima wa Uganda, Sarah Opendi yatumye abakozi babiri bo kwa muganga batabwa muri yombi bazira ruswa nyuma y’aho yiyoberanyije akajya mu Bitaro bya Kampala nk’ugiye kwivuza bakamwaka ruswa akayitanga mbere yo kubahamagarira abapolisi.
Ubusanzwe igihugu cya Uganda kibarirwa mu bihugu bibamo ruswa cyane dore ko kiza ku mwanya w’151 mu 176 mu kurwanya ruswa. Kubera iyi mpamvu, minisitiri w’ubuzima aherutse gufata icyemezo atega abaganga babiri umutego nabo bawugwamo bibaviramo gutabwa muri yombi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bivugwa ko minisitiri yagiye kuri ibi bitaro yiyoberanyije ndetse agatega moto, ariko ngo kwa muganga akaba yaraje kwisanga inshuro 2 yakwa ruswa kuri serivisi ubusanzwe zitangirwa ubuntu. Ati: “Abagande benshi babanza kwifashisha ruswa mbere yo kubasha kubona umudogiteri”.

Kubera ikibazo cya ruswa, ngo muri iki gihugu raporo nyinshi z’ubugenzuzi bwa guverinoma zigaragaza ko ruswa iri ku rwego rwo hejuru. Ububiko bw’imiti iba igenewe ibitaro bya leta, usanga igurishwa ku giciro gihanitse mu mavuriro yigenga, imirimo yo kuvugurura kwa muganga ikishyurwa ariko ntishyirwe mu bikorwa, n’ibindi..
Iki cyemezo minisitiri w’ubuzima wa Uganda yafashe ngo kikaba gishingiye ku mbuga nkoranyambaga aho ngo abantu benshi bari bamaze igihe basaba kongera ubugenzuzi mu bitaro bitandukanye mu rwego rwo gukumira uwo muco wa ruswa.
Ese ubu buryo bukoreshejwe mu Rwanda benshi mu barya ruswa badapfa kumenyekana akabo ntikaba gashobotse!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


