Uganda: Minisitiri wakubise umunyamakuru ari mu mazi abira

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri ushinzwe umurimo n’ibikorwa by’ubwikorezi muri Uganda, Abraham Byandala nyuma yo gukubita Judith Nalugwa ukorera Bukedde Tv akanamwangiriza ibikoresho, byatumye agezwa mu rugaga rushinzwe itangazamakuru, aho bishobora no kumuviramo kwirukanwa ku mirimo ye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Hotel Tiangle kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Werurwe 2016, Nalugwa yabwiye bagenzi be ko niba Minisitiri Abraham atamusabye imbabazi yiteguye kumugeza mu nkiko.

mini
Minisitiri Abraham Byandala

Yagize ati:” niteguye kumubabarira nansaba imbabazi, ariko n’aterera agati mu ryinyo nzamugeza mu nkiko ubutabera bukore akazi kabwo”.
Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’abanyamakuru muri Uganda (HRNJ-U) ifatanyije n’ihuriro ry’abagore b’abanyamakuru ( UMWA) yashyikirije abanyamakuru impapuro bagomba gusinyaho ngo bazishyikirize urwego rubishinzwe bityo nadaca bugufi ngo asabe imbabazi akurikiranwe.
Robert Ssempala uhagarariye iryo huriro yagize ati: “ turimo gukusanya imikono y’abanyamakuru ngo Byandala n’atava ku izima ajyanwe mu nkiko, kugirango hirindwe kubangamira itanzamakuru
Yakomeje agira ati” niba yanze gusaba imbabazi Judith, bikiri mu nzego z’abanyamakuru, biragera kuri Perezida Museveni amukure ku nshingano ze zose yari afite. Kugeza ubu kandi twanamaze kuvugana na bagenzi be bakorana ngo bamuhe akato kugeza asabye imbabazi” .
Yongeye avuga ko biteguye kunganira uyu munyamakurukazi, kugeza ubwo Abraham azashyirwa ku Karubanda mu gihe azaba yanze gusaba imbabazi.
Ati: “ tuzaca mu nzira zose zishoboka ngo dufashe Nalugwa, amugeze mu butabera, tuzakoresha Byandala nk’urugero mu kurandura burundu ihohohoterwa ry’abanyamakuru muri Uganda”.
Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru Judith Nalugwa yaherekejwe na bagenzi be kuri Polisi mu gace ka Jinja, ngo abashyikirize imyanzuro yafashwe bityo Polisi ihereho ikora akazi kayo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *