Igisirikare cya Uganda kuri uyu wa Kane nyuma ya saa sita cyavumbuye imbunda 2, bombe 3 na grenades 3 byari bihishe mu bitaro by’amaso byo muri Tororo byitwa Benedictine Eye Hospital.
intwaro zafashwe harimo imbunda imwe yirodinga (self-loading rifle) , indi ya SMG, bombe 3 ziraswa ibimodoka by’imitamenwa (Anti-tanks) na grenades 3.
Nk’uko byatangajwe na Capt. Isaac Oware, uvugira division ya 3 y’ingabo za Uganda, ngo izo ntwaro zavumbuwe nyuma yo kuribwa ururwara n’umwe mu baturage baturiye ibi bitaro witwa Oboth Okumu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo unakora amasuku muri ibi bitaro ngo yari arimo arakora mu gikari cy’ibi bitaro ubwo yakubitaga ikintu cy’icyuma yareba akabona n’imbunda yari ihatabye.
Capt. Oware yizera ko imbunda n’izo bombe bishobora kuba ari ibyahasizwe mu myaka ya za 80 n’abarwanyi ba Alice Lakwena nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Yagize ati: “Turakeka ko izi ntwaro zabonetse zasizwe, turazifite mu bubiko bwacu kandi turi kuzisuzuma nyuma zizaturitswa.”
Ubuyobozi bw’ibi bitaro byavumbuwemo izi ntwaro bwo ntacyo bwigeze butangaza.
Kuva muri Mutarama muri uyu mwaka, igisirikare cya Uganda kimaze kuvumbura imbunda 10, amasasu 322 na bombe 3 mu bice Division ya 3 ya UPDF ikoreramo ari byo Elgon, Karamoja na Bukedi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


