Uganda: Mu rugo rw’uwahoze mu ngabo za Amerika hafatiwe ibikoresho bya gisirikare yari atunze rwihishwa

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi mu gihugu cya Uganda cyateye urugo rw’Umunyamerika wahoze mu gisirikare washakanye n’Umugandekazi mu kumusaka kimusangana ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo n’impuzankano.
Uyu Munyamerika yitwa Paul Mathias Rogers akaba yari afite umugore w’umugandekazi witwa Lillian Kaitesi wari umaze igihe anamushinja kumuhohotera.
Mu gusaka mu rugo rwe ruherereye ahitwa Bwabajja ku muhanda wa Entebbe, igipolisi cyahasanze ibikoresho bya gisirikare birimo impuzankano y’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyuma bya gisirikare 153, amasanduku arimo amasasu, imyambaro ikingira amasasu n’ibindi.
index 4
Hari hashize iminsi mikeya umugore wa Rogers, Lillian Kaitesi, atangarije itangazamakuru ko umugabo we amukorera iyicarubozo ririmo kumuhatira gukuramo inda yamuteraga.
Paul Mathias Rogers nk’uko Spyreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, yanashinjwe gutera ubwoba abapolisi ahitwa Kajansi ababwira ko azatuma birukanwa nibiha ibyo gufasha Kaitesi.

IMG 20180210 WA0018 copy
Rogers mu modoka ya polisi nyuma yo gutabwa muri yombi

Bikaba bivugwa ko uyu mugabo yashakaga no guhatira umugore we gusinya inyandiko zari kumuhesha ubwenegihugu bwa Uganda ariko umugore akanga.
Muri Werurwe umwaka ushize, abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe, rwambuye Paul Mathias Rogers imbunda yari yaguze muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
IMG 20180210 WA0017 copy IMG 20180210 WA0015 copy
Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima akaba yemeje itabwa muri yombi rya Rogers yongeraho ko azashinjwa icyaha cyo gutunga ibikoresho  bya guverinoma mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuguma muri Uganda binyuranyije n’amategeko nyuma yo gusanga passports ye yari yararengeje igihe.
 
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *