Uganda: Museveni na Loni baganiriye ku kibazo cya M23

Sangiza iyi nkuru

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye mu Biyaga Bigari, Said Djinnit kuri uyu wa kabiri yagombaga guhura na perezida Museveni mu nama yo mu rwego rwo hejuru muri Uganda. Icyo aba bagombaga kuganira kikaba kitatangarijwe itangazamakuru ku mugaragaro nubwo ije mu gihe hongeye kuvugwa ko umutwe wa M23 waba uri kwisuganya ngo wubure imirwano muri Congo.

Amakuru yageraga kuri Chimpreports avuga ko abayobozi ba Loni bashaka kwizezwa ko abarwanyi ba M23 batazasubira muri Congo.

Abarwanyi ba M23 magana bacumbikiwe mu nkambi ya Bihanga mu burengerazuba bwa Uganda baherutse gutoroka, bamwe bafatirwa I Mbarara n’abashinzwe umutekano bagana mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu. Aba ngo bakaba bafungiye mu nkambi ya gisirikare ya Makenke muri Mbarara.

Umwe mu bahaye amakuru Chimpreports yagize ati: “Nibyo inama iraba uyu munsi nyuma ya saa sita”

Bivugwa ko uyu mutwe wa M23 ushaka kuririra ku bibazo bya politiki byatewe na perezida Kabila yanga kurekura ubutegetsi ukaba ushaka kongera kwinjira mu ruhando rwa politiki.

Uyu mutwe ushinja abayobozi ba Congo kubangamira uburenganzira bwa muntu, ruswa no kunanirwa kwita ku baturage bo muri Kivu. Kubura imirwano kw’abarwanyi b’uyu mutwe akaba ari ikibazo gikomeye kuri guverinoma ya Congo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mutwe wigeze gufata igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru ndetse wigarurira umujyi wa Goma mbere yo gutegekwa n’abayobozi bo mu karere barimo perezida Kagame na Museveni kuwuvamo bagasubira mu birindiro byabo i Bunaganaga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *