Abayobozi b’ibanze mu turere two muri Uganda duturanye n’u Rwanda barasaba ibiganiro hagati ya perezida Museveni na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu rwego rwo kwirinda ko hagira ubuzima bw’abantu bwabura ndetse ibyabo bikangizwa mu gihe ibihugu byombi byaba bigiye mu ntambara.
“ Ntabwo dushaka intambara. Uganda n’u Rwanda guhitamo intambara ni amahitamo y’urupfu azasenya ubukungu bwacu. Amahitamo amwe rukumbi aruta andi ni ibiganiro ,” uwo ni Abel Bizimana, Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro muri iyi weekend ishize.
Bizimana kandi yasabye imiryango ihuriyemo ibihugu nka COMESA, IGAD na EAC, kugira icyo ikora kuri iki kibazo cy’umwuka mubi ukomeje kuzamuka mu mubano wa Uganda n’u Rwanda.
Yavuze ko iyi miryango igomba kuva mu guceceka igasaba abayobozi b’ibihugu byombi kugirana ibiganiro. Ati: “ Bararacecetse mu ntambara hagati y’abaturage mu Rwanda mu 1990/1994 batabara nyuma y’uko abantu amagana bishwe muri jenoside. Mwibuke iyo inzovu ebyiri zirwanye, ibyatsi birahababarira, ”
Ibi Abel Bizimana yabitangaje nyuma y’aho bivuzwe ko u Rwanda rwafunze imipaka iruhuza na Uganda nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.
Patrick Besigye Keihwa, Umuyobozi w’Akarere ka Kabale, nawe yunze mu rya mugenzi we, avuga ko abayobozi b’ibihugu byombi nibaramuka bagiranye ibiganiro bazashyira mu bikorwa ibyo bazageraho byose.
Yasabye kumvikana no kubana neza mu rwego rwo gukemura bidasubirwaho amakimbirane kuko Abanyarwanda n’Abagande bakeneranye mu nyungu z’imibanire n’ubukungu.
Undi muyobozi wo muri Kisoro witwa Erasmus Sanyu, we yavuze ko yakurikiranye intambara yo mu Rwanda muri za 90 kandi hari ibibi yibuka bikiri mu mutwe we, akaba atifuza kongera kubona ibintu nk’ibyo mu gihe akiri ku isi.
Yavuze ko aho ayobora muri Chahi, abantu bafite abo bafitanye amasano mu gihugu kimwe cyangwa ikindi kubera gushyingiranwa.


