Leta ya Uganda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021 byasinye amasezerano akomeye, ziyita ‘Ay’Amateka’.
Nk’uko byatangarijwe ku rubuga rwa Twitter rya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, aya masezerano yasinywe ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yari amaze kwakira intumwa zaturutse muri RDC, zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula.
Perezida Museveni yagize ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Félix Tshisekedi wemeye ubutumire bwanjye, akohereza intumwa Nyakubahwa Lutundula twasinyanye Amasezerano y’Amateka yerekana imikoranire ya hafi y’ibihugu byacu.”


Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko aya masezerano yerekeye ubufatanye mu bukungu ndetse no mu bijyanye n’umutekano.
Mu bijyanye n’ubukungu, Uganda na RDC bizifatanya mu bucuruzi, guteza imbere ibikorwaremezo nk’ubwubatsi bw’imihanda ihuza ibihugu byombi buteganyijwe mu gihe cya vuba, no guhuza ingufu z’umuriro w’amashanyarazi.
Mu mutekano, ntabwo Perezida Museveni yahishuye igikubiyemo, gusa bizwi ko igihugu cye cyemeye kohereza ingabo muri RDC kugira ngo zifatanye n’iza RDC kurandura imitwe yitwaje intwaro imaze igihe kirekire ihungabanya umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Mu minsi ishize, ibitangazamakuru byo muri Uganda, byagaragaje amashusho y’imodoka zitwaye ingabo z’iki gihugu zerekeza mu burasirazuba bwa RDC.
Aya masezerano asinywe nyuma y’uruzinduko Perezida Tshisekedi yagiriye muri Uganda tariki ya 11 Gicurasi 2021 ubwo yari yitabiriye irahira rya Museveni.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


