Tanzania na Uganda ni bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika biri gukorwaho iperereza n’umuryango w’Abibumbye ku mikoranire ya byo ya hafi na Koreya ya Ruguru ishobora no kuba intandaro zo gushaka kuvuguruza ibihano yahawe.
Ibi ni ibyagaragaye muri raporo y’akanama k’umutekano muri UN yasohotse kuwa 9 Nzeri, raporo yibanda cyane ku bihano biherutse n’ibyenda gufatirwa Koreya ya Ruguru ku igerageza ry’ibitwaro bya kirimbuzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi raporo igaragaza ko hari ibihugu birimo n’ibyo ku mugabane w’Afurika byashatse kuvuguruza ibi bihano, muri ibyo bihugu bikaba birimo na Uganda na Tanzania bityo bikaba bigiye gukorwaho ipererza ngo harebwe icyaba kibyihishe inyuma.
Aka kanama kandi gatangaza ko hari amakuru yatanzwe n’umuntu katashatse kuvuga amazina, avuga ko hashize iminsi micye Tanzania igiranye amasezerano mu byerekeye igisirikare na Koreya ya Ruguru, ayo masezerano akaba anashingiye ku mafaranga agera kuri Miliyoni 12.5 z’Amadolari igihugu kimwe kigomba guha ikindi.
Aya makuru kandi akaba yemeza ko ikigo Haegeumgang Trading Corporation kiri gushakisha ku butaka bwatanzania ahashobora gutunganyirizwa no gusana ibijyanye na za Misile ndetse n’ubwirinzi bwo mu kirere.
Ni muri urwo rwego hari iperereza kuri iki kibazo bityo leta ya Tanzania ikaba izabasha kugira ubusobanuro itanga mu gihe hazaba hamenyekanye amakuru afatika kuri byo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Naho ku ruhande rwa Uganda, ngo Koreya ya Ruguru ifitanye imikoranire ya hafi na cyo mu bya gisirikare, dore ko ngo yari imaze igihe inatoza abasirikare n’abapolisi mu rwego rw’ingabo zirwanira mu kirere za uganda.
Uretse gutoza abasirikare n’abapolisi ba Uganda, ngo hari na sosiyete ya koreya ya Ruguru ikora ibijyanye n’ubucukuzi no gucuruza amabuye y’agaciro, Korea Mining Development Trading Corporation, iherutse kuza muri Uganda ivuye muri Syria bityo nay o ikaba igomba gukurikiranwa ngo harebwe ibyayo.
Ngo hari kandi urwego rw’ingabo za Uganda rukorera mu biro bya Ambasade ya koreya ya Ruguru muri Uganda bityo bikaba bikekwa ko hari amabanga ibi bihugu byaba bigirana kuko bikorera hamwe.
Uganda nay o ikaba isabwa kuzatanga ubusobanuro mu gihe hazaba hamaze gufatwa ibimenyetso bifatika.
Hejuru yo kuba hari amakuru ko ibi bihugu bikorana, minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda aherutse gutangaza ko Uganda idashyigikiye ibihano byahawe koreya ya Ruguru ku bwa UN.
Mu cyumweru gishize, nibwo UN yavuze ko Koreya ya Ruguru imaze kwinjiza asaga miliyoni 270 z’Amadolari avuye mu bitwaro igurisha guhera muri Gashyantare uyu mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika aka kanama kagomba kwigaho birimo Angola, Democratic Republic of Congo, Eritrea, Mozambique ndetse na Namibia na byo bikaba hari ibimenyetso ko bidashyigikiye ibihano byafatiwe koreya ya Ruguru bityo hakaba humvikana ko bishobora kuba bifitanye imikoranire.
Na ho ku bihugu byo muri Afurika bikekwa ariko bidafitiwe ibimenyetso harimo Angola, Benin, Botswana, Mali, Mozambique, Namibia ndetse na Zimbabwe bivugwa ko bifitanye ubucuti bw’igihe kirekire.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter


