Ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke b’ishyaka NRM bari bateraniye ku rubuga rwitiriwe ubwigenge rwo muri Kololo kuri uyu wa Gatandatu, bishimira intsinzi ishyaka ryabo riheruka kwegukana mu matora, Museveni yavuze ko abanyamahanga bagerageje kumuha amasomo kenshi ku bibazo bireba Uganda ariko akavuga ko inama zabo zidakenewe.
Perezida Museveni yagize ati: “Sinshobora kubemerera ko bampa amabwiriza kuri Uganda cyangwa ikindi kintu ku Isi. Bafite ibindi bintu byinshi byo gukora mu bihugu byabo kurusha kutugira inama”. Yakomeje agira ati: “Uganda ni iyacu nta n’umwe ukwiye kuduha amabwiriza hano.”
Perezida Museveni yasubiye inyuma mu 1970 ubwo Abanyaburayi basabaga ingabo zarwanyaga Idi Amin gutangira kumushyigikira, ariko zikanga zikamurwanya kugeza atsinzwe.
Yagize ati: “Byari kumera gute iyo twumva inama zabo, twari kuba turi he ubu? Turi igihugu kihagazeho kandi dushobora kwita ku bibazo byacu ubwacu” .
Museveni yakomeje avuga ko muri iyi manda agiye kwibanda ku kongera amshanyarazi no guhanga imirimo ariko asaba abagize guverinoma kureka ubunebwe ababwira ko kuri iyi nshuro bazahura n’ibibazo.
Ku kibazo cy’umutekano mucye by’umwihariko muri Rwenzori, Museveni yasubije ko iki kibazo cyakemuwe kandi kitazongera kuba ukundi nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Museveni yavuze ko atari cya gihe cy’intambara ya Konya ho abaturage bicwaga muri iki cyumweru, mu gikurikiye no mu mezi akurikira. Yavuze ko ibi bidashobora kongera kuba muri Uganda. Aha yagize ati: “Nta n’umwe warwanya igisirikare cyacu kubera ko gikomeye”
Museveni yijeje abaturage ko amahoro agomba kuba Kasese, Bundibugyo ndetse no muri Uganda yose. Yongeyeho ko bazafata abahungabanya umutekano bose kandi bagahura n’uburakari bw’amategeko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./ Bwiza.com




