Uganda: Nixon Karuhanga ushinjwa gushimuta Joel Mutabazi, ibye byose byashyizwe hanze

Sangiza iyi nkuru

Ofisiye mu gipolisi cya Uganda, Abby Kitagenda yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki ya 28 Gicurasi 2018, ahaswe ikiboko n’abashinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda, avuga iby’amabwiriza bahabwaga na SSP Nixon Karuhanga , ubu ufunzwe ashinjwa gushimuta Joel Mutabazi.

Nk’uko ikinyamakuru Spyreports kibitangaza, Abby Kitagenda yatangaje ko SSP Nixon Karuhanga ariwe wabahaga amabwiriza yo kwica no gushimuta ababaga bashaka kubangamira gahunda ze.

Iki kinyamakuru gitangaza ko uyu mupolisi yavuze n’akari i Murori ubwo yahatwaga ikiboko, mu rwego rwo kwanga ko akomeza gukorerwa iyicarubozo n’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza, ahitamo kumena amabanga, avuga ko ibyo bakoraga byose byabaga ari ku mabwiriza bahawe na SSP Nixon Karuhanga Agasirwe.

Yagize ati “icyo mugomba kumenya ni uko nakoze ibyo nakoze byose ku mabwiriza nahabwaga aturutse ku bankuriye, nizeye ko mwumva neza icyo nshatse kuvuga ‘amabwiriza aturutse ibukuru”.

Yakomeje avuga ko abo bicaga, ibyo bibaga ndetse n’abo bashimutaga barimo na Joel  Mutabazi,… ngo byakorwaga ku bw’amabwiriza yabaga avuye ibukuru.

Abby Kitagenda avuga ko ari we wahagaritse imodoka yari itwaye AIGP Kaweesi, imaze guhagarara abicanyi bahera ko barasa Kaweesi n’abo bari kumwe.

Nyuma y’aya makuru yatanzwe n’uyu mupolisi, mu byaha SSP Nixon Karuhanga yashinjwaga, bishobora kwiyongeraho icyo kwica AIGP Kaweesi wari umuvugizi wa polisi ya Uganda.

SSP Nixon Karuhanga n’abandi bofisiye, hamwe n’umunyarwanda Rene Rutagungira, bafunzwe bakurikiranyweho gushimuta Lt. Joel Mutabazi wahoze mu basirikare barinda Perezida Kagame, ngo bakamushyikiriza u Rwanda mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko, ubu akaba yarakatiwe n’inkiko za gisirikare mu Rwanda, igifungo cya burundu.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umuvugizi wa Polisi, CP Theos Badege yahakanye ibivugwa ko Lt Joel Mutabazi yashimuswe agashyikirizwa u Rwanda. Avuga ko rwamuhawe hakurikijwe amategeko mpuzamahanga yo guhererekanya abanyabyaha.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *