Nyuma y’akanya gato ageze muri Gereza ya Luzira, mu gihugu cya Uganda, Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yahise atorwa n’imfungwa zimugira Perezida wa Repubulika ya Luzira. Uyu ngo akaba yatsinze uwo bari bahanganye witwa Dr Bagendo umaze imyaka itanu afungiwe muri iyi gereza.
Amakuru dukesha urubuga Nile Post aravuga ko imfungwa zari zateguye amatora ya perezida wabo zitazi koBobi Wine yari mu nzira agiye kuzisanga muri gereza. Abagombaga gutorwamo perezida batangajwe kuri Pasika kwiyamamaza bihita bitangira.
Nyuma y’icyumweru cyo kwiyamamaza, Dr Bagendo ngo yagaragaraga nk’uzegukana intsinzi ugereranyije n’uwitwa Kifeesi bari bahanganye ari nawe wari perezida. Uyu wa nyuma akaba ashinjwa ruswa n’icyenewabo.
Bivugwa ko yari yaragize mukuru we, Kayibanda, wafunzwe azira amadeni, umujyanama we mukuru. Arangije, ngo yafashe umugore we wa kabiri, Lucia, nawe ufunzwe azira gusuka acid kuri mukekba we, akamugira ukuriye abagore bafunzwe ahita anamwungiriza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere rero, habura amasaha makeya ngo amatora abe, ibintu byaje guhinduka nyuma yo kumva ko Bobi Wine ari mu nzira ajyanwa kuri Gereza ya Luzira nyuma yo gutabwa muri yombi yagiye kwitaba CID.
Ubwo umwe mu bantu be witwa Bazito, ngo yahise atangira gusaba komisiyo y’amatora muri gereza kongera ku rutonde rw’abakandida Bobi Wine. Katoto ukuriye iyi komisiyo ngo yabanje kwanga abaza ukuntu Bobi Wine wari utaranagenwa yajya ku rutonde rw’abakandida, ariko Bazito amusubiza ko “ ajyaho ku ngufu z’Imbaraga z’Abaturage (People Power)”.
Bazito yahise atangira gukangura izindi mfungwa bashing ibirindiro ku biro bya Katoto bamukangisha kumutimbura mu gihe yaba yanze gushyira Bobi Wine ku rutonde abuze uko agira aremera amushyiraho.
Mu minota itarenze 30 yakurikiye, Bobi Wine yahise asesekara muri gereza
Akimara kuhagera, yahawe iminota 10 yo kugira icyo abwira imfungwa, ariko amaze iminota itanu bahita batangira kuzamura ukuboko kwe hejuru cyane baririmba bati: “ Perezida, Perezida.”
Hakurikiyeho igikorwa cy’amatora Bobi Wine agira 90%, Bagendo agira 9% naho Kifeesi agira 1%.
Ariko, imfungwa zaje gutungurwa no kumva Katoto atangaza ko Kifeesi ari we watsinze amatora.
Hakurikiyeho guceceka akanya gato abantu bakibaza ku bivuzwe, hahita haduka imyivumbagatanyo imfungwa zirukankana katoto gereza yose zimufashe zimujyana ku meza zimutegeka gutangaza uwatsinze amatora by’ukuri maze mu ijwi rituje ati: “ Bobi Wine ,”
Ubwo ngo indirimbo “ Kyarenga ” ya Bobi Wine yahise icurangwa ako kanya, maze imfungwa zikora umunsi mukuru kugeza bucyeye.


