Igipolisi cya Uganda muri Mbarara kirimo guhiga agatsiko k’amabandi yishe abashinzwe kurinda imwe muri banki zikorera muri aka karere mbere yo kwiba ibintu bifite agaciro k’amamiliyoni y’Amashilingi akoreshwa muri iki gihugu.
Samson Kusasira, umuvugizi w’igipolisi muri Rwizi, yavuze ko abapishwe ari Herbert Tugume w’imyaka 22 ukomoka mu Karere ka Kiruhura, na mugenzi we banganya imyaka witwa Igga Budallah ukomoka mu Karere ka Rwampala.
Kusasira avuga ko aba basekirite bishwe barindaga Sacco y’Abaturage ya Nyakayojo nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.
Yasobanuye ko abajura bakubise aba basekirite ibintu bakabica mbere yo kwiba za televiziyo, mudasobwa za laptop, za ‘routers’ zitanga network ya internet, ndetse na telephone ngendanwa zisaga 10 byari mu nyubako ikoreramo iyi sacco.
Aba bajura ariko ngo bananiwe kumena ahantu hari habitse amafaranga mbere yo gutwara ibyo bintu babashije kubona hafi.
Umuvugizi wa polisi akaba avuga ko kugeza ubu bamaze kubona imbunda yari irimo amasasu atatu n’inkoni byari bifitwe na ba nyakwigendera.


