
Abaharanira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina mu guhugu cy’u bugande bakomwe mu nkokora ejo kuwa 24 Nzeri 2016 n’inzego z’umutekano ubwo bateguraga gukorera umutambagiro mu murwa mukuru wa Kampala.
Umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina witwa Frank Mugisha yatangaje ko abantu barenga 100 bari babukereye ngo ngo bitabire iyi myiyerekano mu gace ka Entebbe hafi y’ikiyaga cya Kivu, ariko abenshi bashubijwe inyuma na polisi.
Agahinda kari kose nyuma yo kubuzwa icyo bitaga uburenganzira bwabo. Umwe mu batinganyi yagize ati, “Ntabwo meze neza, twese turi abanyayuganda kandi twari dufite uburenganzira kuri uyu mutambagiro none rebe uko bari kutugira. Turi Abanyayuganda kandi dukwiye uburenganzira bwacu nubo bari kutugira nk’aho tudasanzwe”.

Minisitiri ushinzwe umuco n’ubusugire yakanguriye rubanda kubagabaho igitero kuko ibyo bashakaga gukora binyuranyije n’amategeko y’igihugu aho yavuze ko gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo mubihuje ari icyaha.
Ni inshuro ya kabiri umuryango w’abatinganyi n’abafite ibitsina bibiri bagerageza gukora umutambagiro muri Uganda kuva uyu mwaka watangira. Muri Kanama nabwo barabigerageje bakomwa mu nkokora n’inzego z’umutekano zinafunga bamwe mu bari babiteguye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


