Uganda: Prophet Mbonye arashaka guhura n’abakandida bose akabahanurira uzavamo perezida

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Itorero Zoe Ministries, Elvis Mbonye, ukunze guhanura ibintu bizaba, arifuza guhura n’abakandida 11 bifuza guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda ngo abahanurire uzavamo umukuru w’igihugu nyuma y’amatora ateganyijwe muri Mutarama 2021.

“Abantu bamwe bifuza ko mpanura ku byerekeye amatora yo muri 2021, kugirango nkore ibyo, ndashaka ko abakandida bose baza imbere yanjye, bakabaza ko ari njye, reka nkubwire nzi ibizaba. Iyo bigeze ahazaza ndahari,” ibi ni ibyo Prophet Mbonye yatangarije abayoboke be nk’uko iyi nkuru dukesha New Vision ivuga.

Amwenyura nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, Mbonye yabwiye abayoboke be ko guhera kuwa kabiri utaha, imbaraga z’ubuhanuzi zizongera zizongera kwigaragaza ku itorero rye.

Abagabo 9 n’umugore umwe nibo bazaba bahatanira guhigika Museveni ku ntebe y’umukuru w’igihugu amazeho imyaka 34 akaba ashaka no guhatanira indi manda mu matora ateganyijwe ku itariki 14 Mutarama 2021.

Abo bakandida ni; Maj. Gen. (rtd) Mugisha Muntu w’ishyaka Alliance for National Transformation (ANT), Eng. Patrick Amuriat wa Forum for Democratic Change (FDC), Norbert Mao wa Democratic Party (DP), Robert Kyagulanyi aka Bobi Wine wa National Unity Platform (NUP), ndetse na Lt Gen. (rtd) Henry Tumukunde, Joseph Kabuleta, Fred Mwesigye, Willy Mayambala, John Katumba na Nancy Kalembe.

Mu kwezi gushize kw’Ugushyingo, uyu muhanuzi nabwo yagarutsweho cyane mu buhanuzi bwe ku matora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ntangiriro za Mutarama 2020, Mbonye yahanuye ko hari umugore uzaba uri inyuma ya Joe Biden, wari uhagarariye ishyaka ry’Abademokarate.

Nyuma yo gutorwa n’ishyaka rye ngo azaribere umukandida, Joe Biden nawe yahisemo Kamala Harris, wari umusenateri uhagarariye California, ngo baziyamamazanye mu matora yo mu kwa 11.

Mu mezi make ashize kandi, Mbonye yagiweho impaka kuri interineti nyuma yo kuvuga ko Imana yamubwiye ibyerekeye ikibazo cya Covid-19 mbere y’uko kigaragara ariko agahitamo kutabibwira abayoboke be cyangwa ngo aburire Isi mbere yuko icyorezo gitangira kwibasira ibihugu byinshi kwisi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *