Umwofisiye mukuru muri Polisi ya Uganda, SSP Nixon Agasirwe ushinjwa kugira uruhare mu ishimutwa ry’Abanyarwanda barimo Lt Joel Mutabazi no gutunga intwaro mu buryo butemewe, yasubiye imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare kuri uyu wa 1 Werurwe 2022.
Lt Mutabazi ni umufungwa wigeze kuba mu barinda Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Urukiko rw’igisirikare rwamukatiye igifungo cya burundu, rumaze kumuhamya ibyaha birimo ubugambanyi no kugambirira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu.
Soma inkuru imwerekeye hano https://bwiza.com/?Umugore-wa-Lt-Joel-Mutabazi-arasaba-Perezida-Kagame-guca-inkoni-izamba-nk
Muri uru rukiko rwa Makindye, SSP Agasirwe yari yagiye kumva umwanzuro w’urukiko ku busabe bwe bwo gutanga ingwate, akaburana adafunzwe.
Ariko ubushinjacyaha bwasabye urukiko kubuha igihe cyo gutegura igisubizo buzatanga ku busabe bw’uyu mwofisiye, umucamanza mukuru, Lt Gen. Andrew Gutti yimurira isomwa ry’uyu mwanzuro tariki ya 7 Werurwe 2022.
Uyu mwofisiye watawe muri yombi tariki ya 24 Ukwakira 2017 yigeze kuyobora ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa byihariye, ubwo Gen. Kale Kayihura yayoboraga uru rwego.
Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?Uganda-SSP-Agasirwe-ushinjwa-gushimuta-Lt-Joel-Mutabazi-arashinjwa-gushimuta


