Minisiteri y’ubukerarugendo n’urusobe rw’ibinyabuzima n’ikigo kibishinzwe muri Uganda byatangaje ko uzafatwa yishe umusambi, azajya akatirwa igifungo cya burundu cyangwa acibwe ihazabu y’amashilingi miliyari 20; angana n’amadolari miliyoni 5.7.
George Owoyesigire uyoboye iki kigo mu gusobanura ishingiro ry’iki gihano, yatangaje ko umubare w’imisambi isanzwe igize ibirango by’igihugu uri kugabanyuka bitewe n’impamvu zirimo abantu bayica.
Yagize ati: “Ubwiza bwawo n’uburanga bwawo ni yo mpamvu umusambi watoranyijwe nk’ikirango cya Uganda ariko kuyica n’izindi mpamvu biri gutuma zibaganyuka. Igihano ku wishe umusambi ni igifungo cya burundu cyangwa se ihazabu ya miliyari 20 z’amashilingi.”
Muri Uganda ubu harabarurwa imisambi 8000 mu gihe mu mwaka w’1989 yabarirwaga mu 35,000 nk’uko Minisiteri y’Ubukerarugendo ibyemeza.
Minisitiri w’ubukerarugendo, Tom Boutime yamenyesheje itangazamakuru ko hateguwe umunsi mukuru wo kwishimira akamaro k’umusambo, uzizihirizwa mu karere ka Lwengo tariki ya 28 Gashyantare 2022.


