Umucungagerezakazi mu Karere ka Mpigi muri Uganda, Hadijah Katono yibwe imbunda n’umuntu utaramenyekana ubwo we yari ahugiye kuri whatsapp.
Katono ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 21 Ukwakira yibwe imbunda yo mu bwoko bwa Karacinikovu (AK 47) aho yari acunze umutekano w’imfungwa za Gereza ya Mpigi.
Ukuriye Polisi mu Karere ka Mpigi, Joab Wabwire yabwiye Daily Monitor ko kugeza ubu iyi mbunda itaraboneka.
Ati “ Ku bw’amahirwe macye iyi mbunda ntiturayibona. Iperereza ryibanze twakoze rirerekana ko umucungagereza yari kuri Whatsapp ubwo yibwaga iyo mbunda.”
Ababibonye bavuga ko uyu mugabo utamenyekanye yabanje gukubita umucungagereza inshyi ebyiri nyuma yo kumutunga umwambi yari yafoye mu muheto nyuma agahita yirukira mu ishyamba ryari hafi aho.
Umwe mu bacungagereza utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko Gereza ya Mpigi isanzwe ifite ikibazo cy’abarinzi bacye ariko ngo bihumira mu mirari iyo bamwe muri bo bagiye gushakisha amafaranga mu byaro biri hafi aho.
Kuri ubu abashinzwe umutekano bagose ako gace ngo barebe ko bata muri yombi uwibye iyo mbunda ndetse abaturage nabo bakutse umutima bakeka ko iyi mbunda ishobora kwifashishwa mu kubahutaza.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Nakato Hadija wambuwe imbunda afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Mpigi mu gihe iperereza rikomeje.


