phvn8ena_400x400.jpg

Uganda: Umudepite wo muri NUP uvugwaho kubeshya ku mashuri yize yirukanwe mu nteko

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rukuru muri Uganda rwasabye ko haba amatora mashya y’umudepite uhagarariye Bukomansimbi y’Amajyaruguru nyuma yo kwanzura ko Depite Christine Nandagire Ndiwalama wari uyihagarariye, adafite amashuri ahagije amwemerera kwicara mu nteko.

Umucamanza Ketra Katunguuka wo mu Rukiko Rukuru rwa Masaka kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Nzeri yanzuye ko Nandagire, watorewe ku iturufu y’ishyaka NUP rya Bobi Wine, hari ibintu bidahuye mu byemezo by’amashuri yize.

Urukiko rwavuze ko Nandagire yabeshye ku ndahiro ku bijyanye n’ibyemezo by’amashuri yize, kandi nubwo yahabwaga amahirwe yananiwe gutanga ibyemezo by’umwimerere biriho umukono wa noteri ku mashuri avuga ko yize yaba ayisumbuye cyangwa ajyanye n’ubuforomo n’ububyaza.

Yavuze ko ikintu Nandagire yabashije kwerekana imbere y’urukiko ari icyemezo cy’uko yiyandikishije mu mwaka wa gatandatu mu ishuri ry’ubuforomo yahawe mu 1995, kandi gita agaciro buri myaka itanu.

phvn8ena_400x400.jpg
Nandagire we yemeza ko yize ubuforomo

Nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, urukiko rwemeje ko uyu mudepite ngo yitesheje ikizere, kubw’ibyo rutegeka ko haba amatora mashya yo gushaka umudepite umusimbura mu guhagararira Bukomansimbi y’Amajyaruguru.

Iki kibazo cy’uyu mudepite cyageze mu rukiko gitanzwe na Ruth Katushabe wo mu ishyaka NRM, wabwiye urukiko ko komisiyo y’amatora yagennye Nandagire bari bahanganiye umwanya, igendeye ku byemezo by’amashuri bitabaho muri Uganda uwirukanwe avuga ko yabonye mu 1997.

Yavuze ko mu gihe Nandagire yavuze ko yakurikiye amasomo y’ubuforomo n’ububyaza, yabeshye komisiyo y’amatora akayiha icyemezo kitariho umukono wa noteri avuga ko yahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini muri Uganda (UNEB).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *