Umudepite witwa Hatwib Katoto mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ya Uganda aherutse kwirukanwa muri komite ishinzwe ibijyanye n’ubukungu mu ngoro kubera ikibazo cy’imyambarire.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru daily monitor cyo muri kiriya gihugu kivuga ko uyu mugabo uhagarariye akarere ka Katerera mu nteko, akaba ari n’umwe mu bagize iriya komisiyo, yatunguye abantu ubwo yinjiraga mu nama abandi bateze amatwi Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ingufu muri kiriya gihugu, ubwo yabasobanuriraga uko ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi zihagaze mu gihugu.
Uyu mudepite usa n’ukuze ngo yaje yiyambariye agapira k’ibara ry’ubururu k’amaboko aciye n’ipatalo y’itiriningi imenyerewe kwambarwa n’urubyiruko izwi ku izina rya “Jogging” n’inkweto zidafunze mbega ku buryo wasangaga wagirango ni umuhanzi cyangwa avuye muri siporo.
Umuyobozi w’iyi komisiyo ngo ntiyihanganiye guhita asubiza hanze uyu munyacyubahiro mugenzi we wari ubinjiranye yanakerewe, kuko n’abandi badepite bahise bahagurukira rimwe bakamwamagana bigasa n’ibiteza ikibazo.
Aba badepite bamuhaye akato bavuga ko imyambarire ye ihabanye n’umurongo ngenderwaho ugenda abadepite bo mu ngoro ya Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rwe, ngo yinjiye aza gusobanura impamvu atabonetse ariko bamusunikira hanze bamubwira ko yakabaye yabivuze akoresheje ubutumwa bugufi aho kuza asa gutyo.
Uyu mugabo ngo yahise arenga akubitaho urugi n’umujiya mwinshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


