Uganda: Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka yirukanwe mu gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2016 mu gihugu cya Uganda nibwo radio yatangaje iyirukanwa rya Brig. Gen. Leopold Kyanda wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda (UPDF).

Ubwo yabazwaga kugira icyo avuga kuri aya makuru, umuvugizi w’igisirikare, Col Paddy Ankunda yavuze ko ari ukuri yirukanwe, aho kugira byinshi avuga, yongeraho ko ari igihe cyiza kuri Brig. Kyanda cyo kongera ubumenyi bwe.

Uyu musirikare wirukanwe ni umwe mu bari bakomeye mu gisirikare cya Uganda bakoze byinshi birimo kuba yarayoboye umutwe ushinzwe kurinda perezida Museveni mu gihe yikangaga ibitero bishobora kumugirira nabi biturutse muri Congo, Sudani no mu bindi bihugu bitumvikana na Uganda, ndetse akaba yaranabaye umuyobozi w’urwego rw’ubutasi mu gisirikare.

Uyu rero yatangiye kugira ibibazo nyuma yo gushinjwa gukingira ikibaba abacuruzi ba cocaine, yoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo abe ari ho ajya gukorera nka attaché militaire muri ambasade.

Nyuma y’igihe, Brig. Kyanda ngo yaje kumvisha Museveni ko yahindutse kandi yiteguye kugaruka agakorera igihugu cye mu cyubahiro, Museveni nawe amugira umuyobozi ushinzwe abakozi muri UPDF mbere yo kongera kumuzamura bakamugira Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, umwanya ngo wari no kuzamugeza ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo.

Uyu mugabo rero yongeye kwisanga mu bibazo nyuma y’aho ikinyamakuru Chimpreports kimenyeye amakuru y’ukuntu abatekamutwe bari bayobowe na Sam Ssimbwa bibye amasezerano yo kugura intwaro muri Pologne ku biro bikuru by’igisirikare ahitwa Bombo.

Ngo aba batekamutwe bari bicaye mu cyumba cy’inama ku biro bikuru by’ingabo babeshye ba rwiyemezamirimo bo muri Pologne ko bashaka intwaro zifite agaciro k’amamiliyoni y’amadolari. Aba ba rwiyemezamirimo bo muri Pologne hari amafaranga basabwe kuba batanze yo kuzuza za raporo, bayohereje aba batekamutwe barayarya telephone bazikuraho.

Ngo hari muri Nzeri umwaka ushize, ubwo abatekamutwe bari bigize nk’abakozi bashinzwe kugurira ibikoresho UPDF batumizaga abayobozi b’uruganda rwo muri Pologne rukora intwaro rwitwa BPM Poland SP Z.o.o ngo bahurira ku biro bikuru by’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Aba batekamutwe bamwe muri bo bari banambaye impuzankano y’igisirikare cya Uganda, bizeza abayobozi b’uru ruganda rwo muri Pologne ko bateganya kugura intwaro zihagaze miliyoni 71 z’Amayero.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aba banyapologne ngo basohokanye icyizere cy’uko babonye umukiriya ndetse banishyura 7,000 by’Amayero yo gutunganya inyandiko zagombaga kujyana n’uko kugura.

equity-696x928
Sam Simbwa n’Umunyapologne yatuburiye

Uwakekwaga w’imena, Sam Simbwa yaje gufatwa gato ariko arongera arekurwa n’umuyobozi w’umutwe udasanzwe wa polisi ushinzwe ubugenzacyaha, Mark Odong ngo wamurekuye abihatiwe na Brig. Gen. Kyanda. Nyuma, uyu Kyanda yaje kuvuga ko nta kintu yari azi kuri ayo masezerano yo kugura intwaro kandi atigeze abwira na Odong ngo arekure Simbwa.

Igisirikare cya Uganda cyagerageje guhisha ko giperereza kuri Gen Kyanda, ariko ngo iperereza ryategetswe na perezida Museveni ubwe niryo ryakoze kuri Kyanda, dore ko ngo yari anaherutse gutangaza ko ko agiye guca ibyaha bikorerwa muri UPDF.

Kugeza ubu, usibye kuba hatangajwe ko Brig. Gen. Kyanda yirukanwe mu gisirikare cya Uganda, ntiharamenyekana niba azagezwa imbere y’ubutabera akisobanura cyangwa ari ukwirukanwa gusa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *