Uganda:Umugabo akurikiranweho kwica umugore we amukase ijosi n’ibindi ibice by’umubiri

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu Karere ka Ntungamo mu gihugu cya Uganda iratangaza ko yataye muri yombi umugabo witwa Sabiti Ivan Mujungu aho akurikiranweho kwica umugore we amukase ijosi n’ibindi bice by’umubiri.
Sabiti Ivan Mujungu ngo nyuma yo kwivugana umugore we, Deborah Kyosiga tariki ya 4 Werurwe,2017 yahise ahunga.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe gukurikirana ibybaha n’iperereza muri Polisi ikorera mu Karere ka Ntungamo, Godes Twinamasiko yabwiye Daily Monitor ko Mujungu yafatiwe mu gace ka Kashenshero ko mu Karere ka Mitooma aho yari yariyoberanyije yigize umukozi wa nyakabyizi.
Twinamasiko yavuze ko uyu mugabo yemeye ko yishe umugore we gusa ntiyavuga impamvu yabimuteye ndetse ko yari yashimuswe n’abantu batazwi bakamujyana ahitwa Kyamate Ntungamo mbere y’uko bamusiga i Mitooma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’igipolisi cya Uganda mu Karere ka Ntungamo,Baker Kahonaho, yavuze ko Mujungu akirigukorwaho iperereza ndetse akaba azagezwa imbere y’urukiko ashinjwa ubwicanyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *