Uganda: Umugabo yacakiwe amaze gusambanya umwana yashukishije amashilingi 500

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo muri Wakisoro yafashe umugabo w’imyaka 32 yafashwe ubwo yari amaze gusambanya umwana w’imyaka irindwi amushukishije amashilingi 500 ya Uganda.

Uyu mugabo witwa Daniel Kasule, umuturage wo mu gace ka Ganda Nansana yafashwe afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nansana, nyuma yo gucyekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’uwitwa Teddy Nakimbugwe.

Amakuru agera kuri Chimpreports avuga ko ubwo nyina w’umwana yari amaze kugenda amusize mu rugo, ngo nibwo Kasule yamuhamagaye amujyana mu cyumba cye aramusambanya ndetse ngo anamuha aya 500 kugira ngo azabiceceke.

Amakuru yaje gutangwa n’undi mugore w’umuturanyi witwa Margaret Kobusingye, wumvise aka kana kabiganiriza abandi bana.

Nyina w’umwana, Teddy ati “ubwo nageraga mu rugo, Kobusingye yambwiye ko yumvise umukobwa wanjye avuga ko Kasule yamusambanyije, najyanye umwana wanjye kuri sitasiyo ya Nansana akorerwa ibizamini n’umuganga w’umupolisi,…”.

Kasure ngo yaje gufatwa na Polisi aho ngo yakorewe ibisamini by’indwara mu gihe bikekwa ko yaba yanduje uyu mwana VIH/SIDA nyuma akaba agomba kugezwa mu rukiko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *