Umugabo witwa Mohammad Ssemanda w’imyaka 53 y’amavuko ukomoka mu gace ka Kasenyi aherutse gutungura abantu ubwo yarongoraga abagore 3 icyarimwe, Babiri muri bo bakaba ari abavandimwe.
Uyu mugabo usanzwe ari umucuruzi w’ibiribwa muri kariya gace avuga ko abagore be nta kindi bamukurikiyeho uretse kuba bamukunda gusa, yewe ko nta n’amikoro ahagije afite.
The new vision dukesha iyi nkuru ivuga ko ubu bwabaye ubukwe budasanzwe bwabaye ku mugoroba wo ku munsi w’ejo kuwa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017, bukaba bwarabereye mu rugo rw’umwe muri abo bagore be bose bambaye udutimba bamushagaye.
Ssemanda akomeza avuga ko aba bagore be barimo Salmat Naluwugge w’imyaka 48 bari bamaranye imyaka isaga 20 babana ndetse bakaba banafitanye abana 5, Jameo Nakayiza w’imyaka 27 ndetse na Mastulah Namwanje w’imyaka 24, aba bombi bakaba ari n’abavandimwe byongeye bakaba bari barabyaye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ssemanda yagize ati “Abagore banjye nta mwiryane bagira, buri wese afite iye nzu ndetse ubu ngiye kujya nkora cyane kugira ngo mbafashe.”
Mu izina ry’aba bagore uko ari 3, uwitwa Salmat Naluwugge yashimiye Imana yatumye ubukwe bwabo bukorwa ndetse bukagenda neza bose bakaba bafite umugabo.
Yanashimiye umugabo wabo wemeye kubagira abagore bose ndetse akaba yaranabasezeranyije ko azakomeza kubakunda bose atavanguye.
Abaturanyi b’uyu mugabo nabo byabatangaje ariko abaganiriye n’itangazamakuru bemeza ko nta ko bisa kuko bizatuma azajya atakaza amafaranga macye mu kubitaho kurusha uko yari kuzayakoresha iyo baramuka babana mu buryo butemewe n’amategeko, dore ko byari no kuzabakururira umwiryane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


