Umugabo witwa Charles Obong w’imyaka 52 y’amavuko akaba umukozi muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo mu gihugu cya Uganda aravugwaho amakuru adasanzwe yo guhambanwa amafaranga asaga Miliyoni 200 z’Amashilingi ya Uganda ngo azayashyire Imana.
Uyu mugabo watangaje abantu benshi yatangaje ibi mbere y’uko apfa, asaba ko hari amafaranga agomba kuzashyira Imana mu rwego rwo kugira ngo izakire roho ye.
Abakoranaga n’uyu mugabo batangaje ko yasabye ko aya mafaranga azahambanwa nayo kugira ngo ku munsi w’urubanza azabashe guhagarara imbere y’Imana nta mpungenge ndetse ko nta kabuza izamubabarira ibyaha bye yakoze akiri muzima.
Charles Obong yakoze muri iyi Minisiteri guhera mu mwaka wa 2006 kugeza 2016, abantu bakaba baratunguwe no kumva ko hari amafaranga yagiye abika ku ruhande ayateganyiriza kuzayakoresha gahunda nk’izo yatangaje mbere yo gupfa yo kuyaha Imana nka ruswa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
David Elic, muramo wa nyakwigendera avuga ko bitewe n’igitutu uyu mugabo yashyize ku muryango we mbere yo gupfa, byabaye ngombwa ko umugore we yubahiriza ibyo yasabwe n’umugabo we byo kumurambika umurundo w’amafaranga iruhande bakamuhambana nayo.
Uyu munyepolitike yashyinguwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 mu gace ka Adag-ani gaherereye mu karere ka Lira, akaba yarashyinguwe mu isanduku ihenze nayo bavuga ko yaba yaratwaye asaga Miliyoni 20 z’Amashilingi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


