Guverinoma ya Uganda kuri uyu wa Kane yibasiye abaterankunga bayo bakuru ari bo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U.), ibashinja gushyigikira ibikorwa byo kugerageza guhindura ubutegetsi muri Uganda hakoreshejwe inzira zinyuranyije n’itegeko nshinga.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cya leta gitanga amakuru yose arebana na guverinoma cyizwi nka Uganda Media Centre, Umuyobozi Nshingwabikorwa wacyo, Ofono Opondo avuga ko guverinoma yita by’umwihariko ku cyo yita kunenga ariko bidakwiye imigendekere y’amatora yo kuwa 18 Gashyantare kwa guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’amagambo y’ubushotoranyi amaze iminsi atangazwa na Ambassaderi Deborah Malac.
Bwana Opondo wahoze ari umuvugizi wa perezida Museveni, akaba yavugaga n’ubundi ku magambo uyu ambasaderi aherutse gutangariza mu nama ku miyoborere n’amahoro yaberaga muri Hotel Africana i Kampala kuwa Gatatu, aho ambasaderi Deborah yanenze gufunga imbuga nkoranyambaga byabaye mu matora, ndetse no gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kubangamira itangazamakuru. Ambasaderi Malac yavuze ko ibi bibangamiye inzira ya demokarasi ya Uganda kandi bihindanya isura ya Uganda nk’igihugu gifite demokarasi mu karere karimo imidugararo.

Ibi kandi ambasaderi Deborah yabitangaje nyuma y’aho mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ambasaderi wa Amerika muri Loni, Samantha Power, nawe yari yibasiye perezida Museveni avuga ko ari ikibazo ku mahoro muri Uganda, na perezida Obama kugeza ubu akaba ataraha ubutumwa bw’ishimwe Museveni kuva yakongera gutorerwa kuyobora Uganda.
Umuvugizi wa ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda, Christopher Brown, mu butumwa kuri email yahaye Daily Monitor dukesha iyi nkuru, yavuze ko nk’uko bakunze kubivuga mbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika idatera inkunga, itigize inashyigikira ishyaka iryo ari ryo ryose cyangwa umukandida muri Uganda. Yongeyeho ko igihugu cye nta politiki yo guhindura ubutegetsi gifite.
Naho Emmanuel Gyezaho ushinzwe itangazamakuru mu biro by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Kampala, avuga ko bo bateye utwatsi ibyo guverinoma ibashinja.
Bwana Opondo, watangaje ko byinshi mu byo babanenga kuri aya matora aheruka habuze ikimenyetso kigaragaza ko habayeho uburiganya, akaba amaze iminsi atavuga rumwe na E.U kuri aya matora.
Indorerezi za E.U muri aya matora muri raporo yazo y’ibanze zanenze bikomeye uko amatora yo mu kwa kabiri yagenze zivuga ko aya matora atabaye mu buryo bwubahirije amahame mpuzamahanga n’akarere.
Ariko Bwana Opondo mu itangazo rya UMC ryibasiye cyane Amerika rivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha imbaraga zazo mu kugeza ubuhangange bwazo n’inyungu zazo hirya no hino ku Isi, atari yo yabaza ibindi bihugu ibijyanye no kubahiriza demokarasi.
Umuvugizi wa ambasade ya Amerika, Christopher Brown akaba yaramusubije ko bizera ko abaturage ba Uganda bakwiriye guverinoma iha ibisobanuro abaturage bonyine.

Ofono Opondo uvuga ko Amerika ntacyo yari ikwiriye kunenga, yasobanuye ko ubwayo yateye inkunga itsinda ry’indorerezi zo muri EISD (Electoral Institute for Sustainable Democracy)muri Afurika binyuze muri International Republican Institute (IRI) yo muri Washington D.C. Izi ndorerezi muri raporo yazo zikaba zaranzuye ko amatora yagenze neza.
Aha umuvugizi wa ambasade, Christopher Brown yavuze ko ibyatangajwe muri iriya raporo byashingiye ku burorerezi bwazo gusa kandi atari itangazo rya guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tubibutse ko kuwa 20 Gashyantare 2016 ari bwo Komisiyo y’Amatora ya Uganda ari bwo yatangaje ko Museveni yatsinze amatora ku majwi 60.75%, aho Dr Kiiza Besigye yamuje inyuma n’amajwi 36%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


