Uganda: Umugore akurikiranyweho kwica umwana we akamuta mu musarani

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa S olome Nabukeera w’imyaka 20 y’amavuko, acumbikiwe na polisi yo mugace ka Ziroobwe ko mu karere ka Luweero nyuma yo kwica umwana we w’uruhinja yarangiza akamujugunya mu musarane w’abaturanyi be.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
New vision dukesha iyi nkuru, ivuga ko Polisi yo muri kariya gace isobanura ko kugeza ubu uyu mugore bamufite ndetse akaba aniyemerera ko yihekuye, akica umwana we w’uruhinja amunigishije umugozi yarangiza akamuzingazingira mu mashashi akamujugunya mu bwiherero.
Ushinzwe iperereza kuri sitasiyo ya polisi ya Ziroobwe aho uriya mugore afungiye, Ruth Nakimbugwe yasobanuye ko ubwo uyu mwana yavanwaga mu musarani basanze aziritse umugozi mu ijosi bigaragara ko yishwe anizwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ko babonye ikintu mu bwiherero, byongeye bakaba bari bazi ko uwo mugore atwite kandi akaba nta nda bamubonanaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyina w’uyu mugore ushinjwa kwihekura, Jane Nalukenge, na we avuga ko yari amaze iminsi abona umukobwa we atwite ariko akaba yari yatunguwe no kumubona atagitwite.
Uyu mugore acumbikiwe na polisi mu gihe hagikorwa iperereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *