Uganda: Umugore w’imyaka 24 yasahuye ibikoresho byose byo mu nzu asanga undi mugabo ntibyamuhira

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo muri Zone ya Ntebetebe, yo muri Kampala ho mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Mbere babyukiye mu kumiro nyuma y’aho igipolisi gitaye muri yombi umugore w’imyaka 24 amaze gusahura uwari umugabo we ibintu byo mu nzu akajya kwibanira n’undi.
Uyu mugore witwa Remmy Ziwa yafatiwe ahitwa Ntinda, aho yari yahishe ibyo bikoresho byo mu nzu yari yibye umugabo we witwa Yusuf Kitala.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Chimpreports dukesha iyi nkuru ikaba ivuga ko uyu mugore yasanzwe mu nzu y’icyumba kimwe yabanagamo n’umukunzi we mushya kuri ubu waburiwe irengero.

Ziwa Remmy at police after she was arrested for theft
Remmy Ziwa ushinjwa gucucura umugabo we

Mu kwiregura kwe imbere ya station ya polisi ya Bweyogerere, Ziwa yavuze ko yacitse umugabo we kubera ko yajyaga amukangisha kuzamwica bitewe nuko ngo yafashe telephone ye agasangamo ubutumwa bw’undi mugabo.
Yongeyeho ko umugabo we yajyaga ku kazi ntamusigire amafaranga ahagije yo gukoresha ndetse hakaba hari n’igihe yamusigiraga amashilingi 50,000 (11,844 frw) ngo azayakoreshe amezi abiri.
Uyu akaba yakomeje avuga ko impamvu yatwaye ibikoresho byose byo mu nzu bya Kitala, yari ukwiyishyura imyaka ine bamaranye amufata nabi.
Some of the properties that were recoverd with Ziwa
Ibikoresho byo mu nzu Ziwa yari yasahuye

Uyu mugabo Kitala ariko kuri station ya polisi yahakanye ibyo umugore we avuga ko atamwitagaho uko bikwiye.
Yavuze ko ahubwo yari yaramuhaye ikarita ye ya ATM ngo ajye ajya gufata amafaranga igihe ayashakiye.
Yongeyeho ko ahubwo yababajwe cyane n’uko uyu mugore ayo mafaranga yayakoreshaga kuri uwo mukunzi we mushya yari yarabonye.
Kitala Yusuf that was robbed by wife Ziwa
Yusuf Kitala wibwe n’umugore we

Kitala yemeye ko koko yabonye ubutumwa bw’undi mugabo muri telephone y’umugore we bagashwana ariko umugore akamusaba imbabazi bikarangira, ariko nyuma yajya ku kazi mu kugaruka agatungurwa no gusanga inzu year nta kintu na kimwe kirimo.
Ngo yahise agerageza guhamagara umugore yanga kwitaba telephone, ahitamo kujya kuri polisi.
Uyu mugabo kuri ubu uvuga ko atifuza kwiyunga n’umugore we, ashimangira ko icyo ashaka ari uko asubizwa ibintu bye ndetse agahabwa ingurane y’amafaranga yakoresheje arimo kumuhiga.
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *