Uganda: Umugore yafatanwe igikapu gipakiyemo intwaro zitandukanye za gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Uganda ikorera ku mupaka wa Elegu uherereye muri district ya Arua, mupaka wa Uganda na Sudani y’Epfo, yafashe umugore wari ufite imbunda ebyiri n’amasasu menshi ndetse n’izindi ntwaro za gisirikare, yashakaga kwinjirana ku butaka bwa Uganda avuye muri Sudan y’Epfo.
Ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2018, nibwo  Flavia Akech w’imyaka 42 y’amavuko ukomoka muri Uganda yafatanwe igikapu gipakiyemo intwaro za gisirikare zitandukanye.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda gitangaza ko icyo gikapu cyari gipakiyemo magazine 13 z’imbunda ya mashinigani(semi-automatic machine gun (SMG ) zirimo amasasu agera kuri 596.
Yaratwaye kandi gerenade 33, imbunda ebyiri za pisitoli  n’ibindi bikoresho bitandukanye bya gisirikare.
Mu itangaza ryashyizwe hanze na polisi, Flavia ngo yari mu mudoka ya TOYOTA Noah ifite ibirango byo muri Uganda (UAP 771K), ikaba yari itwawe n’uwitwa Vincent Otema.
Polisi kandi itangaza ko uyu mugore yari agerageje gucika ku mupaka adasantswe abifashijwemo n’umumotari. Ubu uwitwa Ronald Josie na moto ye yatwaraga ifite puraki UDK 242A n’abandi bantu batandukanye bafashwe mu gihe hagikorwa iperereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

YouTube player

Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho
I.Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *