Umugore witwa Joan Naigaga wo mu gace ka Nakawano muri Uganda, yatwitse inzu irimo abana babiri nawe ubwe arimo kubera ko umugabo we yananiwe kubagurira inyama ku munsi mukuru wa Pasika.
Mu ijoro ryo ku wa 1 Mata 2018, nibwo uyu mugore yafashe abana be babiri abashyira ku buriri hanyuma atwika inzu. Kugeza ubu uyu mugore yapfuye naho abana bo bakomeretse bikomeye barikwitabwaho.
Nkuko bitangazwa n’umuturanyi w’uyu muryango, Esther Namaganda atangaza ko uyu muryango watangiye kutumvikana kuva ku wa Gatanu mutagatifu, ubwo haburaga amasaha make ngo Pasika ibe.
Yagize ati “’Kuwa ku wa Gatanu mutagatifu nibwo uyu muryango wagurishije ihene yabo amashiringi 70, 000 , umugabo akoreshaho 50, 000Shs yishyurira abana amafaranga y’ishuri. Nyuma umugore abaza umugabo aho ayandi 20, 000Shs yakoreshejwe, ananirwa kubisobanura.
Kuri Pasika bavuye gusenga, umugore yabajije amafaranga umugabo we yo kujya kugura inyama gusa umugabo arayabura bituma batumvikana ndetse umugabo arahunga. Kuba umugabo yari yanze kugaruka mu rugo byarakaje uyu mugore bituma ashaka kwiyahura hamwe n’abana be.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru kibitangaza,Umuvugizi wa polisi ya Busoga, James Mubi yanenze uwo mugabo Mukama Gwaivu kuba yarahunze urugo kubera kutagura inyama no kugaragaza uko amashilingi 20,000 yakoreshejwe.
Uyu mugabo yatawe muri yombi kugira ngo hakomeze iperereza ndetse ahanwe kuko yahunze inshingano nk’umubyeyi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza Viateur/ Bwiza.com


