Uganda: Umuhanzi Mutoni Fille yarusimbutse

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Mutoni Fille wo mu gihugu cya Uganda yasimbutse umutego w’agatsiko k’abajura bamufatiye iwe ataha nijoro.
Uyu muhanzi ubwo yari atashye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira iryo ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare, nibwo abajuru bakomeje kugenda inyuma y’imodoka ye kugera iwe ku marembo.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bitandukanye bitangaza ko abo bajuru bahise batangira kumenagura ibirahure by’iyo modoka ye.

fille
Ibirahure by’imodoka byamenwe

Kurokoka kw’uyu mugore, ngo ni umurinzi we wahanganye n’ako gatsiko kabo bantu, Fille ava mu modoka atyo yirukankana amafaranga yari afite n’ibindi bintu.
Nk’uko bigaragara mu mafoto, ibirahure by’imodoka ya Fille byose byaramenwe ndetse ngo intego y’abo bantu ntabwo iramenyekana niba bari bagamije kumwica cyangwa kumwiba.
fille2
Twabibutsa ko Fille ari umuhanzi wo muri Uganda ukunda cyane kuba ari mu Rwanda ndetse bikanavugwa ko ashobora kuba afite amaraso y’Ubunyarwanda, uyu mugore yakoranye indirimbo n’umunyarwanda, Bruce Melodie, indirimbo bise “Hallo”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentile Kamikazi/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *