Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, Sheebah Karungi, muri iki cyumweru gishize yatangarije ikinyamakuru Kampala Sun amateka ye avuga ko nta se agira, nubwo ahari, ashimangira ko se afite ari nyina.
[ad id=”44145″]
Ubwo yaganiraga n’iki kinyamakuru, Sheebah yavuze ko afata se umubyara nk’uwapfuye nubwo bwose ngo ariho ari muzima, bitewe nuko ngo atigeze amuba hafi none ubu akaba amaze kwiyubakira izina.

“ Mfite umubyeyi umwe. Nta babyeyi mfite ,” ibi akaba yabibwiye umunyamakuru Julius Senyimba wa Kampala Sun mbere yo gukomeza agira ati: “ numva ko akiriho, ariko nkurikije ibyo nzi, yarapfuye kuri njye. Nzi gusa mama wanjye (Edith Kabazungu) ni nawe papa wanjye .”
[ad id=”44145″]
Uyu muhanzi umaze kubaka izina muri Uganda ndetse no mu karere yakomeje avuga ko ntaho ahurira na se, adashobora kuvuga ibyo kumusura, ndetse ngo ntazi niba we yarigeze amusura n’uburakari bwinshi.
Yakomeje ashimangira uburakari afitiye se agira ati: “ Nta nubwo nzi izina rye kuko ntacyo rivuze kuri njye. Ntazigera asogongera kubyo nagezeho ibyo ari byo byose ”

Twababwira ko uyu muhanzikazi yavutse mu 1986 ku mubyeyi umwe (ise) ufite inkomoko mu Rwanda ndetse n’undi (nyina) ukomoka mu bwoko bw’abanyankole bo muri Uganda. Yatangiye ubuhanzi abarizwa mu itsinda ryigeze kumenyekana rizwi nka The Obsessions nyuma aza kurivamo atangira kwikorera ku giti cye, akaba anaherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi Kitoko wo mu Rwanda bise Am in Love.

Â
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Â
Dennis Ns./Bwiza.com


