Polisi ikorera mu gace ka Amolatar muri Uganda icumbikiye umusore witwa Ronald Okao w’imyaka 26, akaba yari n’umuhanzi utaramenyekana mu muziki imuziza kwiyicira umugore wari utwite inda y’amezi 6.
Uyu mugabo ngo yivuganye umugore we Winnie Ajwang w’imyaka 19 nyuma y’uko abapfumu bamubwiye ko namwica azamenyekana vuba ndetse akanahirwa mu mwuga we wo gukora umuziki.
Uyu mugabo ukiri muto yabanje kwihisha ariko kuwa mbere tariki ya 25 yishyikiriza inzego z’umutekano ngo zimufunge nyuma yo kubona ko nta ho gucikira.
Polisi ivuga ko afunganye n’inshuti ze 3 zamufashije kwica umugore we mu minsi micye ishize.
Ubwo polisi yamubazaga icyamuteye kwica umugore we bari bamaranye imyaka 2 babana nk’umugore n;umugabo yagize ati “Rwose nanjye ni abapfumu babinyoheje bambwira ko nimwica ari bwo gahunda zanjye zo gukora umuziki zizagenda neza kurushaho ndetse nkanamenyekana mu gihe gito.”
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo umurambo wa Winnie Ajwang watoraguwe ku muhanda mu kizenga cy’amaraso, bakurikiraha aho yagiye ajojoba bakisanga binjiye iwe ubwo hahitaga hatangirwa iperereza ku mugabo we wari wanamaze gucuka.
Uyu musore yatangiye kumvikana mu muziki guhera mu mwaka washize wa 2017 ubu akaba acumbikiwe na polisi mu gihe atarakatirwa n’inkiko ku cyaha cyo kwica uwo bashakanye ashaka indonke yarangiwe n’abapfumu.


