psx_20231103_151510.jpg

Uganda: Umuherwe Molly Katanga n’abakobwa be mu mazi abira nyuma y’urupfu rw’umugabo we

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Uganda, Umuyobozi w’ubushinjacyaha (DPP), Jane Frances Abodo, yatanze uburenganzira bwo gushinja icyaha cyo kwica umushoramari ukomeye ukorana n’igisirikare akaba n’umucuruzikazi w’umukire witwa Molly Katanga “ku byerekeye urupfu rw’umugabo we Henry Katanga.

Ibi ni ibyatangajwe n’ibiro by’ubushinjacyaha ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ushize.

Katanga, wari umunyemari ukomeye ukora ibijyanye no kuguriza amafaranga bamusanze mu cyumba cye cyo kuraramo mu rugo rwe mu gace ka Mbuya i Kampala yapfuye mu gitondo cyo ku itariki ya 2 Ugushyingo 2023.

Molly yari muri icyo cyumba aho umurambo w’umugabo we wasanzwe mu kidendezi cy’amaraso.

Inzobere mu gukora ibizamini byo kwa muganga mu Gipolisi cya Uganda, Dr Male Mutumba, yatangaje ko nyuma y’urupfu rwa Katanga rwatewe n’igikomere cy’isasu yarashwe yegerewe.

Raporo yerekana ko “hari igikomere cy’isasu ryinjiye ku gice cy’ibumoso cy’umutwe, giherereye kuri cm 7 munsi ya vertex na cm 18 zisigaye hagati y’umubiri.”

Byongeye kandi, ubushinjacyaha bwavuze ko “bwemeje icyaha cyo kwangiza ibimenyetso bushinja abana bo muri uyu muryango; Kakwanza Patricia na Nkwanzi Martha Katanga kubera ko bahinduye ibimenyetso aho icyaha cyakorewe.”

Ariko, Arthur Katanga, umuhungu w’umucuruzi wapfuye Henry Katanga, yavuze ku byabaye mu rugo rwabo i Mbuya, avuga ko nyina, Molly Katanga, yajyanwe mu bitaro bya IHK amerewe nabi.

psx_20231103_151510.jpg
Henry na Molly Katanga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ushize, Arthur yagize ati: “Ku itariki ya 2 Ugushyingo 2023, mama yinjiye mu bitaro bya IHK aho yabazwe byihutirwa kugira ngo barokore ubuzima bwe kandi akaba yarabazwe inshuro eshatu, kuva icyo gihe akaba yarasuzumwe na Muganga wa Polisi ubwe mu rwego rw’iperereza rya polisi.”

Arthur yasubizaga icyifuzo cy’umucuruzi wo muri Kampala, Barnabas Taremwa, gisaba iperereza ry’urukiko ku buryo inshuti ye Henry Katanga yapfuyemo nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreport ivuga.

Taremwa yari yavuze ko kuba Dr. Charles Otai, yari mu rugo kwa nyakwigendera Henry Katanga mu gitondo cyo ku itariki ya 2 Ugushyingo; gusiba amashusho ya camera zishinzwe umutekano mu rugo; imyitwarire y’abagize umuryango aho icyaha cyakorewe nyuma y’ibyabaye; no kuvana amafaranga menshi kuri konte y’umuryango mu gitondo cy’uwo munsi bikozwe n’umwe mu bakobwa ba Katanga bigaragaza ko hakwiye iperereza ryimbitse ry’urukiko.

Taremwa yavuze kandi ko umuntu wafashe cyemezo cyo kurekeraho umurambo wa Henry Katanga aryamye hasi mu cyumba cye, ahubwo bagashyira imbere gusohora umugore we bakamujyana mu cyumba cy’indembe (ICU) mu bitaro bya IHK arwajwe na Geofrey Kantu, mubyara we, byari ikibazo gihangayikishije cyane.

Icyakora, mu nyandikomvugo asubiza ibyo Taremwa yavuze, Arthur Katanga yashakaga kuvuga ko nyina, Molly Katanga yakomerekeye mu mirwano na se mbere y’urupfu rwe.

Arthur yagize ati: “Ibirego by’uko yajyanwe kugira ngo afungirwe mu bitaro kandi bigakorwa basimbuka umurambo wa data ni ibinyoma, birababaje kandi dushaka kwerekana uko ibintu bimeze biteye agahinda.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *