Umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda, John Katumba yasubije abamunenga ku kuba yifotozanya n’abagore b’abandi kandi benshi. Katumba w’imyaka 24 ari mu bakandida 11 bahatanira kuba Perezida wa Uganda mu matora ateganyijwe muri Mutarama 2021. Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, hari abavuga ko agaragara mu mafoto menshi n’abagore benshi baba baje aho yiyamamariza. Katumba mu kuvuga kuri ibi, yavuze ko adashobora gusubiza inyuma abagore baba bamwishimiye nk’uko Daily Monitor ibitangaza. Uyu wanavuze ko igitsinagore kigomba kumutora kuko ari kirimo uzavamo madamu-perezida, ati ” None niba umugore ambonye akanyishimira agira ati mbonye bwana perezida, namwirukana?” Katumba ngo abantu ntibakwiriye kureba abagore gusa yifotozanya nabo kuko harimo n’abagabo. Ati ” None abagabo bo ndabirukana?” John Katumba ni we Munya-Uganda wa mbere muto wiyamamarije kuba perezida. Ni umusore ushyize imbere uburezi igihe yaba atowe ndetse no guhangana n’ibura ry’imirimo mu rubyiruko muri Uganda.


