Uganda: Umukuru w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura mu rukiko

Sangiza iyi nkuru

Dr Kiiza Besigye yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu azaba yibereye mu Rukiko Rukuru rwa Makindye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu aho umukuru w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura yatumijwe ngo yisobanure ku byaha by’iyicarubozo no gukubita igipolisi ayoboye gishinjwa gukorera abayoboke be, ubwo yafungurwaga avuye muri gereza mu kwezi gushize.

Besigye kandi yahamagariye Abagande bifuza ubutabera nabo kuzaba bari kuri uru rukiko bagakurikirana iki gikorwa cy’amateka yise ko “Uhiga azaba ahigwa”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibi Dr Besigye yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo yagaragaraga imbere y’Urukiko Rukuru, mu ishami ryarwo rishinzwe ibyaha rya Kampala, aho yari agiye gusaba ko yakongererwa igihe cyo gufungishwa ijisho ku kirego cy’ubugambanyi akurikiranweho, akaba yemerewe kuzageza kuwa 23 Kanama.

MJKK

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor ivuga ko Urukiko rwa Makindye rwari ruherutse guhamagaza umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura ndetse na bamwe mu bapolisi bakuru ngo baze kwisobanura ku byaha bashinjwa . Ubushinjacyaha bushinja aba bantu bukaba ari ubushinjacyaha bwigenga.

Abandi bapolisi bakuru bakenewe mu rukiko kuri uyu wa gatatu ni: Andrew Kaggwa, wahoze ayobora igipolisi mu majyepfo ya Kampala, James Ruhweza, wahoze ushinzwe ibikorwa bya polisi muri Kampala, Samuel Bamuziibire, wari ukuriye umutwe udasanzwe w’igipolisi (Field Force Unit) mu majyepfo ya Kampala, Patrick Muhumuza, wahoze ashinzwe ibikorwa by’umutwe tumaze kuvuga hejuru, Wesley Ngnizi, wahoze akuriye igipolisi mu majyaruguru ya Kampala, Geoffrey Kaheebwa, wari umukuru w’igipolisi wungirije mu majyepfo ya Kampala, na Moses Nanoka, wari umukuru w’igipolisi muri Wandegeya.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *