Umunyarwanda Moses Ishimwe Rutare, uherutse gushinjwa mu Rukiko rwa Nakawa muri Kampala icyaha cyo kwinjira no kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yamaze kurekurwa by’agateganyo mu gihe biteganyijwe ko azasubira mu rukiko kuwa 01 Mata 2019. Ni nyuma y’uko yari amaze hafi amezi atatu atawe muri yombi ashinjwa ubutasi.
Amakuru dukesha televiziyo NTV yo muri Uganda, aravuga ko Ishimwe Rutare yarekuwe by’agateganyo nyuuma yo gutanga ingurane ya miliyoni 2 z’Amashilingi.
Umucamanza Fiona Angura yahaye Rutare kwidegembya by’agateganyo nyuma y’aho abishingizi be babiri bemeye gusinya ku mpapuro mvunjwafaranga za miliyoni 10 buri umwe kandi bakizeza ko uyu azasubira mu rukiko ku itariki ya 01 mata, mu gihe iperereza rikomeje.
Nk’uko byatangajwe n’umwunagnizi we, Umugande Daniel Walyemera, ngo Rutare yatawe muri yombi kuwa 22 Ukuboza 2018 n’abantu bambaye gisirikare afatiwe ahitwa Bugolobi. Ngo akaba yarafatiwe hafi y’amarembo y’inyubako ikorerwamo mu buryo bw’ibanga n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu gisirikare cya Uganda ruzwi nka CMI, ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Uyu mwunganizi akaba yemeza ko yatawe muri yombi avuye mu nama y’itorero asengeramo. Abo mu muryango wa Rutare bakaba bemeza ko yavukiye mu Bitaro bya Nsambya muri Kampala, akaba yari afite abo bafitanye isano haba muri Uganda no mu Rwanda kubw’ibyo akaba ataneka igihugu yita icye.

Umugore we witwa Eunice Esule we aragira ati: “ Kuva kuwa 22 Ukuboza, namubonye bwa mbere kuwa 27 Gashyantare kandi yari afite intege nke, intege nke, mu mutwe, ku mubiri, mu bitekerezo, yari afite intege nke, nkeya cyane. Yarahagaze gusa aranyitegereza nk’aho atari yizeye ko azongera kubona abo bafitanye isano. Yarandebye gusa .”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ibi biravugwa mu gihe Uganda iherutse kongera gushimangira ko nta Munyarwanda uhohoterwa cyangwa ngo afungwe arenganywa, mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda bwo bweruye bugasaba Abanyarwanda kwirinda gukomeza kujya muri Uganda mu gihe umubano w’ibihugu byombi utarasubira mu buryo.


