Urukiko rwo muri Mbarara mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Kane ushize rwakatiye umucuruzi w’Umunyarwanda igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 azira kugaba igitero ku munyapolitiki wo muri Mbarara akoresheje acid.
Umucamanza mukuru mu Rukiko rwa Mbarara, Miriam Okello, yabanje gukatira imyaka 28 y’igifungo uyu witwa Geoffrey Ssali, utuye ahitwa Bukoto, muri Nakawa, ho mu murwa mukuru Kampala nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusuka acid ku muyobozi wo mu gace ka Nyamityobora muri Mbarara.
Uyu muyobozi witwa Amos Katureebe ngo yari mu nzira ataha iwe mu rugo kuwa 08 Ugushyingo 2017 ubwo Ssali yavuzweho kumwegera akamusuga acid mu maso. Yahise ajyanwa ku Bitaro bya mayanja nyuma yoherezwa ku Bitaro bya Mengo aho arwariye kugeza kuri ubu.
Nyuma y’aho asukiweho acid abantu bane barimo umuvugizi wa Mbarara, Bony Tashobya Karusya, batawe muri yombi ngo bafashe mu iperereza.
Geoffrey Ssali iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga ko ari Umunyarwanda, yemeye icyaha, abwira urukiko ko hari abandi bantu yafatanyije nabo mu mugambi wo kwica uyu muyobozi ariko bakaba barananiwe inshuro nyinshi kuwushyira mu bikorwa.
Yakomeje avuga nyuma bigiriye inama yo kuzakoresha acid baje kugura bakayigeragereza ku muserebanya ngo barebe ko ifite ubushobozi.
Nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha, ngo Ssali kuri iyo tariki ya 8 Ugushyingo ku isaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro, yafashe moto ari kumwe n’abafatanyacyaha bajya hafi y’urugo rwa Amos baramutegereza.
Ubwo yahageraga, umwe mu baregwa yamuhamagaye mu izina aje kureba umuhamagaye, Ssali ahita ahagera amusuka acid yari mu ijaga (jug) mu maso.
Ssali yemeye icyaha, avuga ko atari azi umuntu bateye.
Yagize ati: “Nyuma yo gukora icyaha nijyanye ubwanjye kuri polisi. Ndasaba igihano cyoroheje.”
Yaboneyeho no gusaba kujya gufungirwa I Kampala kuko ngo muri gereza ya Mbarara ashobora kuzahababarizwa, anasaba ko umucamanza yibuka amezi abiri amaze afunzwe muri Nalufenya, avuga ko afite abana n’umugore kandi yagize ibibazo by’uburwayi ubwo yari afunze.
Umwunganizi we mu mategeko, Peter Kabagambe, nawe yaboneyeho gusabira umukiriya we igihano cyoroheje, avuga ko ari icyaha cya mbere yari akoze, ariko ubushinjacyaha bumusabira igihano kimukwiriye kuko icyaha cyakozwe cyari cyagambiriwe.
Amaherezo umushhinjacyaha yaje kumukatira gufungwa imyaka 20 avuga ko icyaha cyakozwe cyakoranywe ubugome.
Abo bareganwaga bo banze kwemera icyaha bagumishwa muri gereza kugeza kuwa 14 gashyantare kandi ssali ategerejweho kuzabashinja.
Bivugwa ko mbere y’uko Amos katureebe asukwaho acid, yari arimo yitegura kuzatanga ubuhamya imbere y’umucamanza Catherine Bamugemerire ku kibazo cy’ubutaka bivugwa bwagurishijwe n’umuvugizi w’agace ka Kenkombe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


