Umushyushyarugamba Edwin Katamba uzwi nka MC Kats atangaza ko yamaze gusubirana n’Umunyarwandakazi Fille Mutoni bari baratandukanye.
Fille na MC Kats batandukanye mu ntangiriro z’umwaka wa 2019. Ni nyuma y’umwuka mubi ushingiye ku gucana inyuma waranze aba bombi.
Abinyujije ku mbugankoranyambaga, Katamba yatangaje ko agiye gukomeza kuba manaja wa Fille, umwanya yari yarambuwe.
Yagize ati “ Nabyutse mu gitondo ndibaza nti niba Imana yaraduhaye umwana wayo ni gute njye ntababarira uwo ari we wese? Bagabo na mwe bagore, ndabamenyesha ko nongeye gusubirana na Fille, mugende mubibwire bose. Ndabasezeranya ko tugiye gushyira hanze indirimbo enye mu gihe kiri imbere. Mu mwaka utaha Mama Abi [Fille] azaba ari muri Selena. Ndumva nzayuzuza.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
N’ubwo aba bombi basubiranye, ntibiremezwa niba bagiye gukomeza nk’umuore n’umugabo.


