Umuhanzi w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni atangaza ko nta gihe afite cyo gusubiza amaso inyuma ngo arebe ibihe byiza yigeze kugirana n’uwahoze ari umugabo we, Edwin Katamba uzwi nka Mc Kats.
Ubwo Hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore kuwa 8 Werurwe, Katamba yatangaje ko n’ubwo yatandukanye na Fille, akimukunda kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Fille yatangaje ko nta mwanya afite wo kureba ku byahise.
Ati “ Kureba inyuma si amahitamo kuri njye! Nkomeza kujya imbere kuko ejo hazaza hampishiye byinshi.”
Fille na Kats bagiye batandukana inshuro nyinshi bakongera gusubirana ariko biragaragara ko uyu mugore yamaramaje atazongera gukundana na Kats.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Bombi batandukanye bashinjanya gucana inyuma.


