Uganda: Umunyarwandakazi Fille yataye abana n’umugabo mu nzu

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni yataye umugabo we, Edward Katamba uzwi nka Mc Kats n’abana babyaranye mu nzu.

Umubano w’aba bombi wajemo agatotsi kuva mu mwaka ushize. Ibi byatewe ahanini n’uko Fille yashinje Katamba kumuca inyuma ubwo we yari yerekeje mu gitaramo mu Karere ka Gulu.

Ikinyamakuru Ghafla Ug. gitangaza ko n’ubwo Kats yari aherutse gusaba imbabazi ku mugaragaro Fille, ibi ntibyatumye uyu mugore adasiga mu nzu uyu mugabo n’abana akigendera ahantu hatatangajwe.

Fille Kats
Edward Katamba wari usanzwe ari umugabo wa Fille Mutoni

Ku rundi ruhande, Mc Kats ntiyegeze agaragaza guhungabana na gato kuko yahise ajya ku rukuta rwe rwa instagrama agashyira hanze amashusho arimo kwibyinira n’undi mugore yavugaga ko amukunda cyane.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uku gutandukana ni nyuma yaho mu minsi ishize,inshuti ya hafi y’uyu muryango yari yatangaje ko  Katamba ari we wataye urugo akaba yibanira n’umugore witwa  Shadia utuye Makindye, Kampala.

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2018/11/05/uganda-umunyarwandakazi-fille-yatandukanye-numugabo-we/

Uku gutandukana kandi  kubayeho nyuma yaho  Katamba atangarije ko Fille yamuciye inyuma akaryamana n’umugabo uba mu Mujyi wa Landani (London) witwa Nkuba Kyeyo.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *