Uganda: Umunyaziya yishwe n’abantu bikekwa ko bari bafitanye ibibazo by’ubutaka

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Kamuli ho mu gihugu cya Uganda, Umunyaziya wakoreraga uruganda rw’isukari yishwe n’abantu bikekwa ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku butaka.

Nk’uko bitangazwa na Moses Kizige, uhagarariye Bugabula y’Amajyaruguru mu nteko ishinga amategeko akanaba umunyamabanga wa leta uhagarariye Karamoja, yatangaje ko uyu mugabo yishwe ubwo yari arimo kwerekeza Kibuye aho uruganda Kamuli Sugar rufite umurima w’ibisheke.

Uyu munyaziya izina rye ryamenyekanye ni Stalum w’imyaka 35 akaba ari we wari ushinzwe guhuza akarere n’uruganda yakoreraga mu mushinga wo kubaka umuhanda. Uru ruganda rukaba rwatangaga inkunga ya lisansi yo gukoresha.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Depite Kizige akaba yahishuye ko igipolisi hari abantu cyataye muri yombi bakekwaho uruhare mu iyicwa rya Stalum, ahamagarira abaturage bafite andi makuru yatuma bagize uruhare muri ubu bwicanyi bafatwa kuyashyikiriza polisi ikayifashisha mu iperereza nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.

Yongeyeho ko nyakwigendera yari amaze iminsi afitanye n’abantu ibibazo bishingiye ku butaka kandi iki kibazo cyari cyaranagejejwe mu Rukiko Rukuru rwa Jinja. Uyu mugabo wishwe akaba yari azwiho gufasha abantu bakeneye ubufasha muri Kamuli.

Umunsi umwe mbere y’uko yicwa, ngo yari yahaye impano y’amakaye buri munyeshuri wiga ku mashuri abanza ya Kibuye na Kagumba. Aya makaye yatanzwe n’uruganda yakoreraga, ariho n’ifoto ya Hon. Rebecca Kadaga nk’uko umwe mu batuye muri aka gace yabitangaje.

Yongeyeho ko urupfu rwe rugiye kujya ruhungabanya aba bana b’abanyeshuri asize ahaye impano y’amakaye buri uko bazajya bayakoresha. Nyakwigendera akaba assize umugore n’umwana wari umaze ibyumweru bitatu ageze ku Isi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *