Polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Rukunguri yataye muri yombi umupadiri n’abandi bantu 4 bakurikiranyweho ubufatanye mu kwica abarinzi 2 bigenga, bakaba barishwe ku cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017.
Umuvugizi wa polisi muri aka gace, Moses Nanoka, yavuze ko aba barinzi barimo uwitwa Brian Tumubwaine w’imyaka 29 wari umaze imyaka isaga 15 ari ko kazi akora ndetse na mugenzi we, Fred Rutarindwa, na we w’imyaka 27, bombi bakaba bariciwe mu gace gato ka Bugangari aho bari boherejwe gukomereza akazi kabo k’uburinzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Daily monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mupadiri yatawe muri yombi nyuma y’uko imbwa zifasha abapolisi zibayoboye ku icumbi rye mu gihe bari mu iperereza, nyuma hagatabwa muri yombi n’abandi bagabo 4 bose hamwe uko ari 5 bakaba bari gukorwaho iperereza.
Polisi yirinze gutangaza amazina y’uyu mupadiri mu gihe agikorwaho iperereza nyamara ikanavuga ko aba barinzi bicishijwe imbunda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


