Rev. Fr. Josephat Kasambula, umupadiri ubarizwa muri Diyoseze ya Kiyinda-Mityana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu yishwe n’umuturage wari warigabije isambu ye mu giturage cya Lukunyu, mu Karere ka Gomba, hafi y’ikiyaga cya Wamala, aho yari yagiye gusura ifamu ye.
Nk’uko byatangajwe n’ababibonye, Padiri Kasambula ngo yatewe icyuma kugeza apfuye n’umuntu bivugwa ko yari yarigaruriye ubutaka bwe n’inzu yari irimo.
Uwitwa Sam Kalule avugana na Daily Monitor kuri uyu wa Kane yagize ati “ Ubwo uwihaye Imana yageraga ku ifamu ye, yasanze umugabo aba mu nzu yo mu ifamu ye, yagerageje kumubaza uko yaje ku ifamu abura igisubizo”
Yakomeje agira ati “ Padiri yategetse abantu bari bamuherekeje kwinjira mu nzu bagasohora ikirimo cyose, ariko ubwo binjiraga padiri n’ukekwa bagumye hanze maze uyu wa nyuma asimbukira padiri amutera icyuma mu mugongo ahita amwica,”
Ibi byabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Nyuma yo kwica umupadiri, uyu mugabo, hatavugwa amazina ye, yahise ahunga. Kalule avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yari yanyweye ibiyobyabwenge kuko yari azwiho kuba byaramubase.
Umuyobozi wo muri aka gace witwa Joseph Kyegonza, avuga ko nyakwigendera yari amaze imyaka igera muri 20 isambu ari iye ariko yamaraga igihe kirekire atayisura.
Ukekwaho kumwica rero wavukiye muri aka gace yafatiranye uko kutahagera kwa Padiri aba mu nzu irimo, ndetse ngo mu gihe cy’ihinga akaba yanahingaga imyaka nk’ibigori n’ibishyimbo akabigurisha nyiri isambu atabizi.


