Umupasitoro wo mu gihugu cya Uganda arashimira perezida kagame ku mahoro yagaruye mu Rwanda n’iterambere amaze kurugezaho kandi mu gihe gito.
Abanyarwanda bagera muri 500 batuye muri Uganda barimo abaturutse muri za kaminuza, abanya business ndetse n’abandi bifuriza u Rwanda ineza, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo bahuriye ahitwa Kansanga Miracle Centre muri Kampala bitabiriye imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22.
Mu butumwa yatanze mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Uganda, Pasitoro Isaac Kiwewesi, yahaye icyubahiro inzirakarengane zaguye muri jenoside, ndetse ashimira gahunda z’u Rwanda zo kongera kwiyubaka kandi vuba.
Pasitoro Kiwewesi yashimiye perezida Kagame ku kuntu atarambirwa kubumbatira amahoro n’umutekano ari nako ateza imbere igihugu.
Yagize ati: “Ndashimira perezida Kagame n’Abanyarwanda kubw’ingufu badahwema gushyira mu gushaka umutekano, umutuzo, amahoro ndetse n’iterambere mu Rwanda ari nako bagira uruhare mu bikorwa by’amahoro mu karere”

Nk’uko The New Vision dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, Pasitoro Kiwesiwesi yabwiye abari bateraniye aho ko byari ibihe bikomeye ku gihugu ariko binyuze mu buyobozi bwiza bwa Kagame igihugu cyongeye kuba igihugu.
Yagize ati: “Ndasaba Imana ngo ifashe perezida Kagame kuyobora abaturage b’u Rwanda neza. Ndasaba ngo azabeho igihe kirekire kubera ko, ni umuyobozi ureba kure uha agaciro inyungu z’igihugu cye bwa mbere”
Naho mu butumwa bwe, ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Gen. Frank Mugambage, yavuze ko u Rwanda rushya ruri kwubakirwa ku bumwe, abantu bizewe no ku nzego ziharanira gukora ibyiza.
Yakomeje avuga ko uyu muco ari wo ukomeje kuri ubu kandi ari byo bigira u Rwanda intangarugero ku Isi mu kugera ku byo benshi baba bumva bidashoboka.
Ambasaderi Mugambage akaba yarabwiye abari bateraniye muri uyu muhango ko usibye ibikorwa by’amasengesho ibindi bikorwa byo kwibuka byari gukomereza ahitwa Ggolo, Mpigi, ahantu hagiye kubakwa Inzu ndangamateka ya jenoside mu rwego rwo kugirango ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitazibagirana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




