Uganda:Umupolisi wari mu myitozo yakubiswe na Kajugujugu arapfa

Sangiza iyi nkuru

Richard Kaweesa wabarizwaga mu gipolisi cya Uganda mu gashami gashinzwe kurwanya iterabwoba yishwe na Kajugujugu ubwo yananirwaga gufata neza umugozi yamanukiragaho ari mu myitozo n’abagenzi be.
Umuntu utarashatse ko izina rye ritangazwa akaba yarabwiye Ikinyamakuru Chimpreport iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe,2017 ndetse ko Kaweesa yahise yitaba Imana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi mushya w’Igipolisi cya Uganda, AIGP Asan Kasingye yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko yabereye ku kibuga cy’indege cya Kajjansi ati“Bari mu myitozo , yaje kururutswa na Kajugujugu ku bw’amahirwe make indi yagwaga iramukubita.Twahise tumujyana mu bitaro Mpuzamahanga bya Kampala (Kampala International Hospital) ari naho yaviriyemo umwuka’’
Iyi akaba ari impanuka ya kabiri ibaye nyuma y’iminsi mike aho Kajugujugu y’Igipolisi cya Uganda yasenye inzu y’umuturage mu gace ka Mutungo ubwo yashakaga kuwa ku kibuga cy’indege cya Entebbe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *