Uganda: Umupolisi yakubitiwe mu kabari azize indaya arasa umuntu aramwica

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda muri Bushenyi cyataye muri yombi umupolisi wacyo wakoreraga kuri Kaminuza ya KIU ukurikiranweho kwica umumotari bitewe n’indaya.
Nk’uko byatangajwe na komanda wa polisi muri Greater Bushenyi, Eddie Serunjoji, ngo uyu mupolisi, ASP John Rothomoi, yarashe yica uwitwa Kamadhi Barija kuri uyu wa Gatanu ushize ninjoro amurasiye kuri campus ya Kaminuza Mpuzamahanga ya Kampala (KIU) iherereye ahitwa Ishaka.
Bikaba bivugwa ko mbere yo kurasa uyu muntu, uyu mupolisi mu masaha ya saa kumi yari yabanje kurwana n’agatsiko k’abantu mu kabari bapfa indaya ahitwa Kizinda bikamuviramo gukurwa amenyo abiri.
Nyuma yo gukubitwa nk’uko Spyreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, ASP Rothomoi yahise yurira moto ajya kuri station ya polisi iri kuri iyi kaminuza ya KIU aho yakoreraga nk’umupolisi ushinzwe ibikorwa, afata imbunda ye yo mu bwoko bwa pistol.
Ngo mu gusohoka muri iyi station ya polisi, uyu yahise ahura n’umumotari wari uzanye abantu babiri kuri kaminuza, ahita amurasa amukekaho kuba umwe mu gatsiko kari kamaze kumutesha agaciro mu kabari.
Iperereza ryakozwe rikaba ryemeje ko uku kurasa kwakozwe na Rothomoi ndetse akaba agiye gukurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi.
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *