Polisi yo mu karere ka Mbale yataye muri yombi umupolisi wakoraga ku cyicaro cya polisi cya Sukari Polisi Booth mu ntara y’amajyarugu, imushinja gufata ku ngufu umugore wari uhafungiye.
Umuvugizi wa polisi yo mu gace ka Elgon, Suwed Manshur yemeje aya makuru avuga ko uyu mupolisi witwa Joel Magombe w’imyaka 37 yakoze icyi cyaha cyo gufata kungufu umugore wari ufunzwe mu ijoro ryo ku wa 09 Werurwe 2018.Yagize ati’’ Ukekwaho gukora icyaha yafashwe, ubu afungiye ku cyicaro cya polisi cya Mbale’’
Suwed Manshur yakomeje avuga ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe ryerekanye ko uwo mupolisi yahatirije uwo mugore kujyana nawe mu rugo bakamarana ijoro ryose aho kugira ngo amwohereze ku cyicaro gikuru.
Uyu mugore akaba yari afunzwe azira kunanirwa kwishyura inguzanyo yari yafashe muri SACCO. Umupolisi akaba yarifashishije iri deni ashaka ku muhohotera nkuko byemejwe n’umuvugizi wa police. Polisi ikaba yakoresheje ibizamini by’ubuzima kwa muganga kugira ngo bemeze niba habayeho ihohoterwa.
Suwed Manshur yagize ati’’ Ibizamini bya muganga byerekanye ko habayeho imibonano mpuzabitsina nubwo tutakemeza niba byari ugufata ku ngufu’’ Nyamara uyu mugore we yahamirije polisi ko yashyizweho igitutu kugira ngo aryamane n’uwo mupolisi.
Umuvugizi wa polisi akaba yavuze ko umupolisi ukekwaho gukora icyi cyaha , azashinjwa gufata ku ngufu nyuma y’iperereza ry’imbitse polisi igiye gukora.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Nkurunziza viateur/bwiza.com


