Uganda: Umupolisi yishe mugenzi we amurashe

Sangiza iyi nkuru

Ishavu n’agahinda ni byose mu Karere ka Sembabule mu gihugu cya Uganda nyuma y’aho umupolisi arasiye mugenzi we akamwica ubwo bari bahuriye mu gikorwa kitari cyapanzwe neza.

Uyu mupolisi wishwe witwa Vicente Semuvumbi wakoreraga kuri station ya polisi ya Lwebitakuli, yarashwe n’undi wakoreraga kuri station ya Matete. Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikaba ivuga ko uyu mupolisi yarashe mugenzi we amwikanzemo igisambo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Joelia Mukabalisa, umujyanama wa Lwebitakuli, yatangaje ko ibi byago byabaye ubwo abapolisi bageragezaga gushakisha abajura bari bateye mu biturage bya Ntete, Kimbeja na Katogo mbere yo gukomereza ahitwa Bugolobi nyuma mu ijoro.

Uyu mudamu akaba avuga ko yahamagaje abapolisi bo kuri station ya Lwebitakuli ngo babatabare atazi ko abaturage nabo bari bahamagaye abapolisi bo kuri station ya Matete. Ubwo aya matsinda abiri yahuriraga aho rero rimwe ryaketse ko irindi ari abajura habaho kurasa umwe mu bapolisi (Semuvumbi)araraswa arapfa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *