Kapiteni Bosco Alepere, umwe mu bantu 14 bashinjwa kugaba igitero ku birindiro by’ingabo za Uganda by’i Kabamba mu 2014 ,kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe,2017 yagejejwe imbere y’urukuki mu gihe cyo kwisobanura agwa hasi kubera iyica rubozo avuga ko yakorewe n’abagenzi be bamufunze harimo no kumujombagura utwuma dutyaye ku gitsina.
Kapiteni Alepere ushinjwa kuba afite amakuru ku gitero cyagabwe ahakana ibyo aregwa yabwiye urukiko ko ku ya 17 Gicurasi,2014 yatawe muri yombi na Lt.Col.Tingira wari uvuye mu ishuri rya Gisirikare rya Karama.Akomeza avuga ko n’uburyo yafashwemo budakurikije amategeko kuko amaguru n’amaboko bye bahise babizirikira ku mugongo aho yaje gupfukwa mu maso agakubitwa cyane.
Akomeza avuga ko abasirikare bamutaye muri yombi bayobowe na Col.Tingira yababwiye ko bamuzirika, bakamufunga umunwa no kumushyira hasi bakamuboha ndetse ko yumvise umwe mu Ofisiye asaba atakamba abwira Col.Tingira kuticira mugenzi wabo aho ngaho ngo nyuma nibwo yashyizwe mu modoka ajyanwa mu bitaro bya Kabamba.
Agaruka ku iyicarubozo yakorewe ,Kapiteni.Alepere yagize ati’’Nyuma baje kunkuramo ikintu bari bamfukishije mu maso maze Col Tingira atangira kumbaza ibibazo bijyanye n’amafaranga bivugwa ko naboneye rimwe na Lt Col Philip Eguma kuri Mobile Money.Namuhakaniye maze ambaza uburyo nakiriye amafaranga yoherejwe na nimero imwe nk’iya Eguma muri icyo gihe wari i Jinja’’
Kapiteni .Alepere avuga ko ibi byabarakaje cyane bagahita bazana ibyuma bakabitambika hagati y’intoki ze bagakanda maze agatangira kuva amaraso. Ngo Kubera ubwoba bwinshi n’uburibwe yahise avuga ko amafaranga ari mu kigo cya Gisirikare cya Kasijagirwa i Masaka yizeye ko yagira abahirwe ko baramutse bagezeyo wenda bagenzi be bamukura mu menyo ya rubamba.
Akomeza avuga ko bahise berekeza Masaka ariko ntibabone ayo mafaranga bashakaga ndetse ko yumvise bavuga ko bagiye kwerekeza i Kampala.
Yungamo ko agejejwe i Kampala bahise bamufungira mu byumba byijimye ari nako bamukorera iyica rubozo harimo no kumwicisha inzara.
Ati’ ’Sinibuka iminsi namaze muri ibyo byumba ariko ndibuka ko umunsi umwe hari abagabo baje kumpata ibibazo ndetse banambwira ko Col Tingira yababuriye ababwira ko mfunga umutwe’’
Umubiri wanjye wose wari wuzuye ibikomere kubera guhondagurwa .Umunsi umwe baraje bankuramo imbyenda yose batangira kujombagura ibyuma ku myanya yanjye y’Ibanga bakoreshe utwuma dutyaye.Niteguye kwerekana inkovu niba urukiko rubinsabye’’
Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko byageze aho Captain Alepere kubera amarira atashoboye gukomeza kwisobanura , ku ruhande rw’ubwunganizi bukaba bwarasabye ko urubanza rwasubikwa kugira ngo hakorwe isuzuma riruseho.
Umuyobozi w’Urikiko, Lt Gen Andrew Gutti akaba yaranzuye ko urubanza rusubikwa rugashyirwa mu Cyumweru gitaha kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


