Uganda: Umuyobozi uba hafi Abanyarwanda yarusimbutse

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi bizwi ko akunda kuba hafi y’Abanyarwanda muri Uganda akaba n’umuyobozi w’Akarere ka Rwengo, George Mutabazi yagabweho igitero n’abantu bataramenyekana kuri noheli.

Mutabazi mu gitondo cyo kuri noheli yavuye iwe yerekeza i Kampala ubwo umuntu wari wihishe mu rutoki, yatangiye kumurasaho ataretse n’abarinzi be.

Abarinzi ba Mutabazi basubije amasasu uwo mwicanyi nk’uko Kampala Post ibitangaza, ari nako ahunga asiga amaraso bigakekwa ko yari yakomerekejwe muri uko gusubizanya umuriro.

Rwengo ni akarere kari muri Uganda rwagati, kakabamo Abanyarwanda batari bake. Mutabazi azwi nk’umuntu ugira uruhare runini mu kwegera Abanyarwanda batuye aho, gutora Museveni no kumwumva neza, ibintu bikekwa ko byamukururira abanzi. Kuri ubu polisi irashakisha uwaba abyihishe inyuma.

Muri iki gihe hitegurwa amatora, inzego z’umutekano za Uganda ziryamiye amajanja zikeka ko hari abashobora guteza akavuyo, mu gushaka gusiga icyasha ubutegetsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *